Rwanda VS Bénin: Amavubi yakajije imyitozo mu Amahoro, “Ibitarangwe” bikandagira ku butaka bwa Kigali [AMAFOTO]

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi nyuma yo gutsindirwa muri Côte d’Ivoire yakomeje imyitozo muri Stade Nationale Amahoro, mu gihe iya Bénin na yo yamaze kugera mu Rwanda mu rwego rwo kwitegura umukino ukomeye aya makipe yombi afitanye kuri uyu wa Kabiri.

Ni Amavubi y’Umutoza Frank Torsten Spittler agifite icyizere cyo gukina imikino ya nyuma y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc muri 2025 nubwo kuri ubu arushwa amanota ane na Bénin yayiyunyuguje i Abidjan ku bitego 3-0.

Iyi myitozo u Rwanda rwakoze yagaragayemo Kwizera Jojea usanzwe ukinira Rhode Island FC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wari wasohotse mu kibuga avunitse mu mukino wabanje.

Umutoza Spittler ahamya ko nubwo Manzi Thierry ataba ameze neza ku bwugarizi nta kibazo ikipe yagira. Ati “Ntabwo nzi uburemere bw’imvune bagize gusa ibi ni ibintu bisanzwe mu Mupira w’Amaguru ndetse icyo kwishimira ni uko dufite abandi bakinnyi beza bashobora kwinjiramo, ndabizi ni na yo mpamvu bari kumwe natwe ngo bakore akazi kabo”.

Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, FERWAFA nyuma y’imyitozo ribinyujije ku rubuga rwa X, rwasangije abantu amafoto ruyaherekesha amagambo agira ati «On a perdu la bataille, mais on n’a pas perdu la guerre»; ibisonanuye biti “Twatsinzwe urugamba, ariko ntabwo twatsinzwe intambara”, bati “Twese Inyuma y’Amavubi”.

Mu masaha ya nijoro ryo iki Cyumweru kandi, abagize Ikipe y’Igihugu ya Bénin batazira “Les Guépards” Ibitarangwe basesekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, i Kanombe aho biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere tariki 14 bakora imyitozo ya nyuma muri Stade Nationale Amahoro.

Umukino nyirizina, uzaba tariki ya 15 Ukwakira 2024 aho u Rwanda ruzakira Bénin muri Stade Nationale Amahoro mu mukino wa Kane wo mu itsinda rya Kane ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc.

Abakinnyi ba Bénin bageze mu Rwanda

Anicet Ishimwe, umwe mu bakinnyi bakoze iyi myitozo hamwe n’Amavubi

Mugisha Bonheur na Mutsinzi Ange

Related posts

Umutoza n’abakinnyi be umwe ku wundi, guhagarika agasuzuguro ka Bénin no kujya muri AFCON 2025! Amasomo 10 Amavubi yasize kuri Bénin

Amavubi yihoreye kuri Bénin, icyizere cyo kwitabira Igikombe cya Afurika kirazuka [AMAFOTO]

Amavubi U-20 yasezerewe muri CECAFA yatuye Djibouti umujinya, akuramo umwenda