Rayon Sports yakosoye AS Kigali, APR FC inanirwa kwikura i Musanze [AMAFOTO]

Kanamugire Roger na Benedata Janvier

Ikipe ya Rayon Sports ibifashijwemo na rutahizamu Fall Ngagne yatsinze Association Sportive de Kigali igitego 1-0, mu gihe APR FC yaguye miswi 0-0 mu mukino wabereye i Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda.

Ni imikino ya gishuti amakipe akomeje gukina mu gihe hagikomeje ikiruhuko cy’Ikipe y’Igihugu giteganyijwe kurangira mu mpeza z’Ugushyingo 2024.

Kuri Stade Régionale ya Kigali yitiriwe Pelé, Rayon Sports yari yakiriye AS Kigali mu mukino yari yateguye mu rwego kwitwara neza gukomeza gutyaza abakinnyi batabonye amahirwe yo guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu.

Ni Rayon Sports y’Umutoza Roberto Oliveira Gonçalves de Carmo “Robertinho” wari wahisemo kubanza Khadîme Ndiaye mu biti by’izamu; Serumogo Ally Omar, Ishimwe Ganijuru Elie, Omar Gning na Youssou Diagne mu bwugarizi; Kanamugire Roger, Ndayishimiye Richard na Ishimwe Fiston mu kibuga hagati; mu gihe Prinsse Elenga-Kanga Junior, Adama Bagayogo na Fall Ngagne bari bayoboye ubusatirizi.

Uyu mukino warangiye Rayon Sports yari yabanje gutumira Police FC ariko bikarangira bidakunze, itsinze igitego 1-0. Ni igitego cyinjijwe na rutahizamu w’Umunya-Sénégal, Fall Ngagne.

Ku rundi ruhande, kuri Stade Régionale y’i Musanze yiswe Ubworoherane APR FC yananiwe kureba mu izamu ndetse na Musanze biba uko.

APR FC yari yahisemo kubanza Pavelh Ndzila mu izamu; Ndayishimiye Dieudonne, Ishimwe Jean Réne, Alioum Souané na Mugiraneza Frodouard mu bwugarizi; Seidu Dauda Yussif, Richmond Nii Lamptey na Kategaya Elia mu kibuga hagati mu gihe Nwobodo Chidiebere Johnson, Tuyisenge Arséne na Kwitonda Alain Bacca bari bayoboye ubusatirizi.

Biteganyijwe ko aya makipe azakomeza gukina imikino ya gishuti nyuma y’uko imikino y’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona yasubitswe kubera imyiteguro y’imikino y’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda. Muri iyi mikino yasubitswe harimo n’uwo Rayon Sports yari kwakiramo APR FC kuri Stade Nationale Amahoro tariki 19 Ukwakira 2024.

APR FC na Musanze zaguye miswi 0-0
Ndayishimye Richard
Kanamugire Roger na Benedata Janvier
Abakinnyi 11 bari babanje mu kibuga ku ruhande rwa AS Kigali
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports

Elenga-Kanga Junior
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC

Related posts

Umutoza n’abakinnyi be umwe ku wundi, guhagarika agasuzuguro ka Bénin no kujya muri AFCON 2025! Amasomo 10 Amavubi yasize kuri Bénin

Amavubi yihoreye kuri Bénin, icyizere cyo kwitabira Igikombe cya Afurika kirazuka [AMAFOTO]

Amavubi U-20 yasezerewe muri CECAFA yatuye Djibouti umujinya, akuramo umwenda