Nyamasheke: Umazekabiri Beatha yahanutse umukingo ahita yitaba Imana.

 

Urupfu rw’uyu mubyeyi rwabaye ahagana saa tatu zo kuri Uyu wa Gatanu Tariki ya 23 Gashyantare 2024 mu Mudugudu wa Butare, Akagari ka Butare, Umurenge wa Gihombo ho mu Karere ka Nyamasheke ubwo yerekezaga ku biro by’akagari mu mahugurwa ajyanye no kwiteza imbere binyuze mu kwizigamira noneho agahanuka umukingo agahita yitaba Imana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihombo, Niyitegeka Jerôme, yabwiye ko uyu mugore wari usanzwe ukora imirimo y’ubuhinzi, yahubutse kuri uwo mukingo mu ma saa tatu z’igitondo, kuko yari wenyine, abahanyuze bamubona yapfuye, batabaza inzego z’ubuyobozi, iz’umutekano n’abaturage, noneho hakurikiraho iperereza ryo kumenya icyaba cyamwishe.

Yagize ati:” Twakurikiranye tubwirwa n’umuryango we ko yari asanzwe afite ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso yari amaze igihe yivuza, bagakeka ko ari cyo kibazo yaba yagize ahanutse kuri uwo mukingo kuko kano gace ari ak’imisozi n’imikingo abantu bazamuka bakanamanuka, kuko yari na wenyine yabuze umuramira yikubita hasi ahita apfa.”

Gitifu Niyitegeka yongeyeho ko umuryango we wavuze ko nta rindi perereza ukeneye mu gihe nta kindi kigaragara yaba yazize, basaba ko bashyingura umurambo we bitiriwe bijya mu yandi masuzuma n’amaperereza atinda kandi ikibazo yagiraga bari bakizi, banakeka ko ari cyo azize, noneho bemererwa ibyo basabye, aho bahise bamushyingura ku wa Gatanu,tariki ya 23 Gashyantare 2024.

Nyakwigendera asize umugabo n’abana 3 akaba yitabye Imana yari afite imyaka 60 y’amavuko.

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com I Nyamasheke.

Ivomo:Imvahonshya

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro