Donald Trump yavuze urukundo asigaye akundwa n’ abirabura.

 

Uwahoze ari Perezida wa Amerika, Donald Trump ubwo yari mu birori byari byateguwe n’Ishyirahamwe ry’Abirabura mu Mujyi wa Columbia ho muri Leta ya South Carolina, ku wa 23 Gashyantare 2024, yavuze ko benshi b’abirabura bamushyigikiye mu matora kuko ngo babona ko ibyo ari gukorerwa bisa n’akarengane bahura na ko umunsi ku wundi, bakiyemeza gushyigikira uwo bagahuje.

 

Trump w’imyaka 77 ubu ari kwiyamamariza kongera kuyobora Amerika mu matora azaba mu Ugushyingo 2024. Ahabwa amahirwe yo kuzaba ahagarariye Ishyaka ry’aba-Républicain bashaka kwigaranzuramo Aba-Democrates ba Joe Biden uri ku butegetsi.Gusa akurikiranyweho ibyaha birimo ubugambanyi, kwambura abaturage uburenganzira bwo gutora no kwitambika imirimo y’inzego zifite ububasha n’ibindi.

Ubwo yari mu birori byari byateguwe n’Ishyirahamwe ry’Abirabura mu Mujyi wa Columbia ho muri Leta ya South Carolina, ku wa 23 Gashyantare 2024, yavuze ko impamvu abirabura bamushyigikiye ari uko babona akarengane kari kumubaho gafitanye isano n’ibyo abirabura bahura na byo.Ati “Ntekereza ko iyo ari yo mpamvu abirabura benshi bari ku ruhande rwanjye kuri iyi nshuro, kubera ko ibiri kumbaho ari byo bibabaho umunsi ku wundi.”

Trump yavuze ko indi mpamvu aba birabura bakomeje kumugaragariza urukundo ari uko “bagiriwe nabi cyane igihe kirekire ndetse bagakorerwa ivangura, bakaba bari kubona nanjye ndi kurikorerwa. Ni ibintu bitangaje cyane.”

Iyi mbwirwaruhame ya Trump igaragaza uburyo ashaka kwigarurira igice cy’abirabura cyakunze gushyigikira aba-Democrates cyane kigatera umugongo aba-Républicain, ibintu we n’abamushyigikiye bashaka guhindura.

Nko mu matora aheruka ya 2020 Trump yihariye amajwi 8% y’abirabura mu gihe mu 2016 yari yabonye 6% yabo gusa.Yabwiye aba birabura ko ku ngoma ye bitaweho mu bijyanye n’ubukungu kurusha uko bimeze kuri Perezida Biden, akagaragaza ko ibyo bigaragaza uko bakwiriye kumujya inyuma.

Muri iyi minsi abashyigikiye Trump bari gukoresha ifoto ye ubwo yari yitabye urukiko muri Leta ya Georgia ku byaha ashinjwa nk’intwaro yo kugaragaza akarengane agirirwa, ndetse ko akwiriye gutorwa.Muri ibi birori yagize ati “Muratekereza ko ari bande batumye ibi bintu bifata indi ntera ? Ni abirabura.”Mu 2020 Biden yavuze ko Trump wakunze kwifashisha iturufu ry’irondaruhu mu guhangana n’abo bari bahanganye, ari ko agaragaza ko ari we muyobozi wamunzwe n’izo ntekerezo wa mbere wayoboye Amerika.

Donald Trump yavuze urukundo asigaye akundwa n’ abirabura.

Related posts

Byakomeye RULINDO ,Meya w’ Akarere n’ u wari Gitifu  bikomeje kugorana

Donald Trump niwe wegukanye intsinzi yo kuyobora Amerika

Burundi: Perezida Ndayishimiye yakojeje agati mu ntozi ubwo yabwiraga abarundi ibintu bikomeye bisa nibyo Imana yakoreye Abisirayeli igihe cya Mose.