Nyamasheke: Biteye agahinda, umukecuru yaguye mu cyobo cy’ umuturanyi yari yasuye amushyiriye 100 frw

umukecuru yaguye mu cyobo cy’ umuturanyi yari yasuye amushyiriye 100 frw

Umukecuru w’ imyaka 87 y’ amavuko wari utuye mu Karere ka Nyamasheke , mu Kagari ka Rwesero , mu Mudugudu wa Kamasera yitabye Imana aguye mu cyo cya Metero 15 ubwo yari yagiye gusura umuturanyi we wari urwaye.

Uyu mukecuru witwa Mukantamati Sarah yaguye muri iki cyobo ku wa Gatatu tariki ya 11 Gicurasi 2022, ubwo bivugwa ko yari yagiye gusura umuturanyi we urembye.

Amakuru avuga ko ubwo uyu mukecuru yari agiye kwiherera yaguye mu cyobo kitari gipfundikiye , bamukuramo bahita bamujyana ku kigo Nderabuzima cya Nyamasheke ari na ho yahise aburira ubuzima.

Umwe mu baturanyi wari hafi yaho byabereye , yatangaje ko abari hafi aho bumvise ikintu gikubita, bakihutira kujya kureba muri icyo cyobo basanga ni uyu mukecuru waguyemo.

Ati“ Twahageze dusanga umuntu yaguyemo, abaturage bose barahurura noneho bajya gushaka amakamba, abasore babiri bajya muri icyo cyobo icyakora bamukuramo amagufwa yose yajanjaguritse.

Mariya wari wasuwe na Nyakwigendera, yabwiye Radiotv10 dukesha aya makuru ko yari amuzaniye igiceri cya 100frw.

Uyu mugore na we utavuga ngo ruve mu kanwa , yagize ati“ yaraje anzaniye igikoroto cy’ ijana hano gusa ndamubwira nti“ Sarah mbabarira subirana igiceri cyawe’arambwira ati’ akira’.

Niyitegeka Jerome, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Kagano, yavuze ko bari mu kababaro ko kubura uyu mukecuru , yaboneyeho gusaba abaturage ko igihe bacukuye imisarani mu ngo zabo , bagomba kujya bayitwikira kugira ngo birinde impanuka nk’ izi.

Related posts

Aho Icyorezo cya Marburg cyaturutse hamenyekanye, abaturage bikanzemo

Zari zarakuzengereje? Uko warwanya ishishi mu nzu yawe nonaha.

Inama ababyeyi bakurikiza bafite abana babyariye iwabo bikabatera kwiheba