Amerika: Abantu 10 bamaze kuhasiga ubuzima mu gitero gifitanye isano n’ ivangura, inkuru irambuye

Muri Amerika mu Mujyi wa Buffalo muri Leta ya New York uwitwa Payton Gendron yatawe muri yombi n’ abapolisi akurikiranweho icyaha cyo kwinjira mu iduka rya Tops Supermarket akarasa amasasu menshi yaviriyemo abantu 10 kuhasiga ubuzima abandi 3 bagakomereka.

Uyu musore w’ imyaka 18 y’ amavuko yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Gicurasi 2022, akekwaho kwica abantu 10 abarashe anakomeretsa abandi 3 , mu gace kiganjemo abirabura ka Buffalo muri Leta ya New York.

Uyu musore w’ umuzungu yarashe abantu mu iguriro rya Tops Friendly Market , mu gitero abayobozi bemeje ko gifitanye isano n’ ivangura rishingiye ku ruhu.

Ubwo uwo musore yari amaze gukora ayo mahano yahise atabwa muri yombi.

Abayobozi batangaje ko yavuye iwe mu rugo ajyanwe no kugaba icyo gitero , ndetse aza kugitangaza kuri internet.

Mu bagizweho ingaruka n’ iki gitero harimo abirabura 11 n’ abazungu babiri , Umugenzacyaha wa FBI ukorera muri Buffalo , Stephen Belongia , yavuze ko icyo cyaha kirimo gukorwaho iperereza ” nk’ icyaha cy’ urwango ndetse cy’ ubuhezanguni bushingiye ku ivangura”.

Joseph Gramaglia , Umuyobozi wa Polisi muri Buffalo, yemeje ko ukekwaho icyo cyaha yishe abakiliya icyenda bari mu isoko , hamwe n’ uwahoze ari umupolisi wari usigaye acunga umutekeno kuri iryo guriro , atifashisha imbunda.

Uwo wari ushinzwe umutekeno ngo yagerageje kurwanya uwo musore , ariko arasa amasasu menshi , amwe aramufata, ubwo abapolisi batabaraga , uwo musore ngo yahise yitunga imbunda ku ijosi , baza kumusaba kuyishyira hasi akamanika amaboko.

Uwo musore byaje kwemezwa ko yitwa Payton Gendron utuye mu gace ka Conklin muri New York, no muri kilometero 320 mu majyepfo ya Buffalo nk’ uko abashinzwe umutekeno babitangarije Associated Press.

Gendron yahise atangira gukurikiranwaho icyaha cy’ ubwicanyi bukomeye , gishobora guhanishwa igifungo cya burundu.

Uku kurasana gukurikiye ukundi kwabaye muri Werurwe 2022, kuri King Soopers mu gace Boulder muri Leta ya Colorado. Ni igikorwa nacyo cyahitanye abantu 10.

Ibyaha by’ ubwicanyi bukoreshwa imbunda bireze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , aho mu 2020 byageze ku 19, 350, byiyongeraho hafi 35 ku ijana ugereranyije na 2019 , nk’ uko imibare y’ ikigo gishinzwe kurwanya no gukumira ibyorezo ‘CDC’ ibigaragaza.

Related posts

Zimwe mu ingaruka ushobora guterwa no kurya amandazi ashyushye ku buzima bwawe!

Inkuru yakababaro uwabaye umuyobozi wungirije wa RBA yitabye Imana

Umubyeyi wonsaga yakubiswe n’ inkuba ahita apfa, Ubuyobozi yari icyo bwasabye abaturage b’ i Rutsiro.