Amakuru yihutirwa kuri Stade ya Huye

Stade ya Huye igiye gufungwa kugira ngo havugururwe ubwatsi bwayo hashyirwemo ubwatsi bwiza kandi bushya.

Abanyafurika y’epfo nyuma Yuko  bayitsindiweho 2-0 n’Amavubi batashye iwabo  banubira ikibuga bakiniyeho, kuko na mbere y’umukino umutoza wayo yari yakomeje kuvuga ko ikibuga ari kibi.

Byaje guhuhuka aruko mbere y’umukino imvura iguyemo bakina huzuyemo amazi,bataha bavuga ko bakiniye mu gishanga,bahita babimenyesha (CAF)

CAF ihita isaba ko havugururwa ubwatsi bwa stade ya Huye.

Nyamara iyi stade muzamahanga ya Huye yari yavuguruwe ishoweho akayabo ka miliyari 35 Frw, bivuze ko hari andi mafaranga menshi agiye kuyishorwaho.

Kimwe mu byagarutsweho n’uburyo bworohereza amazi gutemba nk’igihe imvura yaba yaguye  bishobora kuba bitarakozwe neza.

Amakipe yahakiniraga ari yo Mukuru na Amagaju basabwe gushaka ahandi baba bakinira mu gihe iri kuvugururwa.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda