Nyabihu: Yavuze ko aziyamamaza kuyobora igihugu none arashinjwa amacakubiri

 

Mu karere ka Nyabihu umwarimu witwa Hakizimana Innocent nyuma yo kuvuga ko aziyamamariza kuyobora igihugu, arashinjwa kuzana amacakubiri muri bagenzi be nubwo we avuga ko yabeshyewe.

Amakuru ahari nuko ku wa 2 Gashyantare 2024 Umuyobozi wa GS REGA ADEPR, Musabimana Odette, yandikiye uyu mugabo ibaruwa igaragaza ko yasuzuguye mu ruhame bagenzi be, aho ngo yagaragaje ko badashoboye kwigisha ndetse anashinjwa gutuka mugenzi we w’umwarimu witwa Ukwisanga Jean de Dieu, aho yamubwiye ko “Ubwenge bwe bureshya nk’uko areshya.” ikindi ashinjwa ni ukuzana amacakubiri mu bandi, aho avuga ko “Umuyobozi yubatse akazu mu kigo cy’ishuri.”

Uyu mwarimu Hakizimana Innocent, avuga ko ibyo ashinjwa ari kubeshyerwa ngo kuko nyuma yo gutangaza ko aziyamamaza kuba umukuru w’igihugu yahise yibasirwa n’ubuyobozi bw’ikigo.

Ati “ Ikibazo banshinja, ntabwo ari hariya cyatangiriye. Ibibazo byatangiye mu kwa karindwi (Nyakanga) 2023, mvuga ko nzatanga kandidatire (candidature), yo kuyobora igihugu, nk’umunyarwanda wigirira icyizere.” ati “Kubera ko hariya abayobozi bashyirwaho bavuye mu muryango wa FPR, nanjye nabaga mu muryango wa FPR. Nahise nibasirwa n’ubuyobozi bw’ikigo.

Hakizimana Innocent avuga ko yabwiwe n’umuyobozi w’ikigo ko ingaruza aza kuzibona mu kanya myuma yuko abajijwe niba koko akomeje aziyayamaza nawe abasubiza ko ngo kwiyamamaza, ari uburenganzira bw’umunyarwanda udafite umuziro.” mugihe we ngo bamubwiraga ko bafite umukandida umwe muri FPR ariwe Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Uyu mwarimu avuga ko uyu muyobozi w’ikigo yahise amurega ku muyobozi w’Akarere, batangira kumuhimbira ibyaha.

Hakizimana Innocent avuga ko agifite umugambi wo kwiyamamaza kuyobora igihugu kandi nta kintu gishobora kumukoma mu nkokora.

Ivomo: Umuseke

Related posts

Biravugwa ko Kwizera Emelyne’ Ishanga’ yatawe muri yombi n’ abagenzi be 3

Bigenda bite kugira ngo umuntu yifate amashusho y’ urukozasoni yisange yageze hanze?

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza