Kimwe cya kabiri (½ ) cy’abarwaye Kanseri mu Rwanda ntabyo bazi

 

Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko kimwe cy’akabiri cy’abarwaye kanseri baba batazi ko bayirwaye, ni mugihe minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) ishishikariza Abanyarwanda kwisuzumisha kugira ngo birinde ibyago birimo n’impfu.

ku wa Gatandatu tariki ya 3 Gashyantare 2024, ubwo habaga
ibikorwa ngarukamwaka byo kuzirikana  ububi bwa Kanseri, n’igikorwa cyatangijwe na minisitiri w’ubuzima Doctor Nsanzimana Sabin, aho yahuje inzego zifite aho zihuriye n’ubuzima bakaganira uburyo indwara ya Kanseri ihagaze mu Rwanda no mu mahanga ndetse nuburyo bahangana nayo.

Dr Nsanzimana yavuze ko gutinda kumenyekana  kw’indwara ya Kanseri bigira ingaruka mbi ku buzima bw’uyirwaye birimo no kumuhitana, dore ko ngo mu Rwanda ½ cyabayirwaye baba batazi ko bayirwaye.

Ati: “Bimenyekana bitinze cyangwa indwara iri hafi guhitana ubuzima bw’abantu. Ni ikibazo gikomeye cyane haba mu Rwanda no ku Isi, ni ukwibaza ngo twayikoraho iki tudategereje ko umuntu agera kwa muganga kanseri yarakwiriye umubiri wose?”

Yakomeje agira inama Abanyarwanda  kwirinda Kanseri binyuze mu imirire n’imibereho ikwiye, ngo kuko Kanseri ahanini ziterwa n’ibyo kurya no kunywa abantu bafata.

Minisitiri Dr Nsanzimana yakomeje avuga ko Kanseri y’inkondo y’umura ariyo iza imbere mu guhitana abantu, gusa yizeza ko mu minsi iri imbere izagenda icika kuko hari urukingo rumaze imyaka isaga icumi ruhabwa abana b’abakobwa ndetse n’abakuze ibi bigatanga ikizere cy’uko izagabanuka kuko urwo rukingo rurinda virusi itera iyo Kanseri.

Iyi ndwara ya Kanseri kuyikira birashoboka igihe wayifatiranye hakiri kare ukisuzumisha abaganga bakagukurikirana, nkuko uwitwa Kibugu Decuir umwe mu Banyarwandakazi bayikize abivuga: Ati: “Njye ndabivuga buri munsi, abantu bakwiye kumenya kwikunda, kwimenya bakisuzumisha. Njyewe namenye indwara hakiri kare ndivuza  indwara barayivura irakira.”

Iyi ndwara ya Kanseri ihangayikishije Isi kuko imibare y’abayikira ikiri hasi cyane by’umwihariko mu Rwanda ndetse nibindi bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Indwara ya Kanseri ni iya kabiri mu guhitana abantu benshi ku Isi aho mu mwaka wa 2020 abisuzumishije bagasangwamo kanseri ari miliyoni 19.3.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) gitangaza ko mu Rwanda habarurwa abantu 8,835 banduye kanseri zitandukanye, mu gihe abahitanwa na yo buri mwaka basaga 7500 nk’uko ubushakashatsi bwa 2018 bwabigaragaje.

KGLNEWS.COM

Related posts

Aho Icyorezo cya Marburg cyaturutse hamenyekanye, abaturage bikanzemo

Zari zarakuzengereje? Uko warwanya ishishi mu nzu yawe nonaha.

Inama ababyeyi bakurikiza bafite abana babyariye iwabo bikabatera kwiheba