Nyabihu: Abakobwa bafite ikibazo cyo kubura abasore babatera inda ahubwo bakigira mu bagore babyaye.

Hirya no hino mu gihugu hakunze kumvikana cyane inkuru z’ abasore batera inda abangabu n’ inkumi zitateganyijwe , gusa ibyo inkumi zo mu Karere ka Nyabihu by’ umwihariko mu Murenge wa Shyira zo ntabwo zibikozwa kuko zifite ikibazo cyo kubura abasore bari mu kigero cyabo ahubwo babangamiwe n’ abagabo bubatse babatera inda kandi bo bataba babishaka.

Bamwe muri izo nkumi zaganiriye n’ umunyamakuru wa TV1 , batangaje ko icyo kibagiraho ingaruka bigatuma babyarira iwabo kuko ntanuwatwarwa n’ umugabo wamuteye inda kandi asanzwe afite urugo yubatse. Umwe muri bo ati“ erega abo gutera inda ntabwo babuze , kuko n’ aba Papa babyaye bari kujya mu bana babo. Ahubwo twebwe abagabo tuba dukeneye ntabo tubona ariko abo gutera inda bakaboneka. Inaha nta basore benshi bahaba, abasore nka ruriga rungano ubonye runyuze hano ntabwo barenga batanu , abandi ni aba bana urebye barabuze pe”.

Undi na we muri izo nkumi ariko we wabyariye iwabo yagaragaje imwe mu mpamvu abona itera abasore bo mu gace kaho kudateretana n’ abakobwa bangana ahubwo bakigira mu bagore babyaye. Ati“Inaha nta rubyiruko ruhari kandi niyo ruhari rwumva rudashaka umukobwa w’ inaha mu cyaro. Usanga umusore w’ ubungubu ntari gutereta umukobwa ari kwishakira umugore wabyaye , avuga ngo ninjya kuri uriya mugore wabyaye ntacyo bari buntware , ntabwo RIB iri buze kunjyana ariko ninjya kuri uriya mukobwa baramfata bamfunge”.

Undi na we yabwiye umunyamakuru ati“ Nonese ko nta musore waza ngo akubwire ngo ndashaka kukugira umugore , aba aza akakubwira ngo ndashaka ko twiryamira kandi mwamara no kubyarana akaguta akigendera , akigira hanze y’ igihugu mugaherukana wa munsi mwaryamanye agutera inda.”

Ku ruhande rw’ abasore bavuga ko nta kibazo babona kirimo , abakobwa babatereta. hari uwagize ati, umukobwa ( cheri ) ndamufite , rwose tuzabana mu minsi iri imbere”.

Related posts

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.

RIB aricyo yatangaje ku banyamakuru ba Siporo bahano mu Rwanda