Gacinya na Paul Muvunyi bagarutse kuyobora Rayon Sports mu maguru mashya.

Gacinya na Paul Muvunyi bagarutse muri Rayon Sports gufasha Komite ya Jean fidel gutegura umwaka utaha w’imikino.

Akanama ngishwanama kagizwe n’abahoze bayobora ikipe ya Rayon Sports FC mu myaka yashize barimo Ruhamyambuga Paul, Theogene Ntampaka, Ngarambe Charles, Muhirwa Prosper, Gacinya Chance Denis, Dr. Emile Rwagacondo, Ngarambe Charles na Paul Muvunyi niko kagiye gufasha Komite y’ikipe.

Kuri iki cyumweru ,nibwo aba Perezida b’icyubahiro ba Rayon Sports bagiranye ibiganiro na Komite Nyobozi y’Umuryango wa Rayon Sorts hifashishijwe ikoranabuhanga, bungurana ibitekerezo ku micungire y’ikipe muri ibi bihe ndetse no gutegura  uburyo ikipe izabaho umwaka utaha w’imikino.

Aka kanama ngishwanama kashyizweho mu rwego rwo kuzafasha Komite nyobozi mu kureba imicungire y’ikipe bashaka uburyo ikipe ya rayon sports yagaruka mu makipe atwara ibikombe.

Ubuyobozi bwa rayon sports bwahawe uburenganzira bwo kuba bwahura n’ abandi kabona ko ari ngombwa mu terambere rya Rayon Sports.

Ako kanama ngishwanama kazakomeza gukorana na Komite Nyobozi kugeza igihe inteko Rusange izateranira ikemeza niba kagumaho cyangwa se niba kakurwaho.

Ku munsi w’ejo nibwo amakuru yagiye hanze ko Perezida wa Rayon Sports, yeguye ariko bikaba byaragaragaye ko ari ibivugwa ariko ko ataribyo ndetse ko ntaho bishingiye.

Nanone kandi Biravugwa ko Gacinya Chance Denis agiye kugirwa CEO wa Rayon Sports akazaba umukozi uhoraho wa Rayon Sports umenya ubuzima bwa buri munsi bwayo gusa ibi nabyo bikaba ari ibivugwa bitaratangazwa n’ubuyobozi bw’iyi kipe.

Hari amakuru avuga ko aba bagabo bayoboye Rayon Sports bagiye gufasha iyi kipe mu gihe hari gutegurwa umwaka utaha w’imikino.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda