Bunagana: Ijoro ribi cyane kubanye-Congo batuye mugace ka bunagana. Abaturage bakomeje kuva mubyabo. Ngaya amakuru azindutse avugwa!

Intambara ikomeye hagati y’ingabo za leta ya Congo FARDC ndetse na M23 ikomeje kwangiza byinshi, cyane ko iyintambara uko bukeye nuko bwije irushaho kugenda ikomera cyane haba kurugamba rw’ingabo za Leta ,ndetse no kuruhande rw’abarwanyi ba M23. ijoro ryabaye rirerire kubatuye mugace ka bunagana ndetse na bweza,kuko utu duce nitwo turi kuberamo intambara ikomeye cyane.

Murukerea rwo kucyumweru, nibwo ingabo za leta zabyutse zaklajije umurego zishaka kwigarurira ibice birimo na Bunagana bambuwe n’aba barwanyi ba M23 ubwo babatsindaga,ariko uru rugamba rwari rutoroshye ruza gusa naho rugenjeje make ubwo byavugwaga ko uwaruyoboye urugamba k’uruhande rwa Congo yaba yararashwe ariwe Jenerali Chirumwami, arinabyo byaje gutuma kugicamunsi intambara igenza make.

Bigeze kumugoroba, nibwo abasirikare ba Leta bongeye kwiminjiramo agafu, maze barwana bikomeye n’izi nyeshyama nkuko tubikesha umunyamakuru wacu wamaze kuhagera ariko akaba ari hafi yahari kubera urugamba muri territoire ya rucuro. yadutangarije ko mumasaha y’ijoro, humvikanye urusaku rw’amasasu kuburyo budasanzwe detse benshi mubaturage bari banze kuva kwizima ngo bahunge, irijoro baraye bahungiye mugihugu cya Uganda.

Iyi ntambara ikomeje kwangiza byinshi, isa naho imaze kunanira ingabo za leta FARDC kuberako kunyegenyeza aba bawanyi ba M23, bisa naho byamaze kuba ihurizo rikomeye cyane kuri izi ngabo. Nkwibutse ko aba barwanyi barimo abahanga k’urugamba nka Jenerali Sultan Makenga unayoboye aba barwanyi ba M23 kugeza ubu, ndetse uru rugamba akaba asa naho yari yaramaze kurutegura mbere yuko rutangira kuberako ubona ari abarwanyi bakora ibintu bifite Gahunda.

Related posts

Byakomeye RULINDO ,Meya w’ Akarere n’ u wari Gitifu  bikomeje kugorana

Donald Trump niwe wegukanye intsinzi yo kuyobora Amerika

Burundi: Perezida Ndayishimiye yakojeje agati mu ntozi ubwo yabwiraga abarundi ibintu bikomeye bisa nibyo Imana yakoreye Abisirayeli igihe cya Mose.