Ntibisanzwe! Ubwo yari amaze gusambanya umugore w’ abandi , yahise ahinduka inka, inkuru irambuye

Ubwo yari amaze gusambanya umugore w’ abandi , yahise ahinduka inka

Umusore yafashwe amashusho yahindutse inka ndetse ari no kwabira nkayo nyuma yo kumara gusambanya umugore w’ abandi.

Uyu musore wahuye n’ uruva gusenga nyuma yo gusambanya umugore w’ abandi amazina ye ntabwo yigezwe atangazwa, n’ indi myirondoro ye.

Aya mashusho ari guca ibintu hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga , uyu musore yagaragaye yicaye hasi , arira.

Amaguru y’ uyu musore yari yahindutse nk’ ay’ inka, kandi yari amaze kuzana umurizo , wizunguza inyuma.

Ngo uyu mugabo yariraga nk’ umuntu , ariko yazamura ijwi akabiri nkinka, nk’ uko byatangajwe Face of Malawi na iHarare dukesha aya makuru.

Ubwo uyu musore yari yicaye hasi, itsinda ry’ abantu ryamukikije rikorakora ku maguru ye yari yahindutse ibinono by’ inka, bamwe bafata amashusho y’ ibi bintu bidasanzwe kandi bitangaje.

Bakoraga ibishoboka bagafata amashusho y’ umurizo we n’ ahandi yabaye nk’ inka, ubona abantu bose batunguwe.

Ikinyamakuru iHarare cyatangaje ko cyitakwemeza niba koko aya mashusho ari ukuri kuko nta bisobanuro byerekana aho yafatiwe byatanzwe . Ariko ajya gusozwa , humwikanye umugabo ufite imvugo yo muri Afrika y’ uburasirazuba asobanura ibyabaye.

Ati“ Uyu musore yarozwe ahinduka inka nyuma yo kuryamana n’ umugore w’ undi mugabo. Mbabajwe n’ uyu musore ariko reka ibi bibe isomo ku bantu bakunda gusambanya abagore b’ abandi. Hanze hari nyinshi zabuze abagabo”.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro