Umutoza Wa #Rayon sports bamumennye ijisho, kanda hano wirebere.

Rayon sports na APR FC zinaniwe kwisobanura mu muniko ubanza wa ½ mu gikombe kigihugu#PeaceCup,Umutoza wa Rayon sports bamumena ijisho nyuma y’umukino.

Umukino ubanza wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro wahuzaga Rayon Sports na APR FC warangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi, banganya ubusa ku busa.

Ni umukino waranzwe nishyaka ry’inshi kumpande zombie,,aho nyuma y’umukino umutoza mukuru wa APR FC yasatiriye uwa Rayon sports akamukora mu ijisho bisa naho yaimennye.

Rayon Sports niyo yari yakiriye APR FC uyu mukino, nubwo itike zari zihenze (50000frw, 20000frw, 10000frw na 5000frw) ntabwo ibi biciro nyakanze abafana, bari baje ari benshi kuri Stade Regional gushyigikira ikipe yabo.

Nubwo APR FC yari yavuze ko hari abakinnyi bayo barwaye badahari nka kapiteni Manishimwe Djabel, Mugisha Bonheur na Ruboneka Bosco bose baje kugaragara kuri uyu mukino.

Bivuze ko amakipe yombi yagiye gukina afite abakinnyi bayo bose nta n’umwe waburaga uretse Byiringiro Lague ku ruhande rwa APR FC umaze iminsi adakina kubera uburwayi.

Aya makipe yaherukaga guhura mu gikombe cy’Amahoro muri 2016 ubwo bahuriraga ku mukino wa nyuma w’iki gikombe maze Rayon Sports ikawutsinda 1-0.

Ku munota wa 2 gusa w’umukino, Rayon Sports yabonye amahirwe ku mupira Bonheur yari atakaje ariko Muhire Kevin ateye mu izamu ku mupira yari ahawe na Onana, unyura hejuru yaryo.

APR FC wabonaga igaragaza guhuzagurika mu minota ya mbere y’umukino, Rayon Sports yaje kongera kugera mu rubuga rw’amahina rwayo ku munota wa 10 ariko Onana ntiyabyaza umusaruro umupira yari ahawe na Blaise maze wifatirwa n’umunyezamu Ishimwe Pierre.

Ku munota wa 12, Mugisha Gilbert yagerageje ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umupira unyura kure y’izamu ryari ririnzwe na Kwizera Olivier

Ku munota wa 16, Iranzi Jean Claude yahannye ikosa Djabel yari akoreye Mackenzie maze Bonheur umupira awushyira muri koruneri nayo yatewe Iranzi ariko Aimable akiza izamu.

Mugisha Gilbert yabonye ikarita y’umuhondo ku munota wa 26 nyuma yo gufata umupira, iri kosa ryahanwe na Muhire Kevin ariko umupira uruhukira mu ntoki z’umunyezamu Ishimwe Pierre.

Rayon Sports yakoze impinduka za mbere ku munota wa 31, Kwizera Pierrot asimbura Onana wagize ikibazo cy’imvune.

Ku munota wa 32, Dinjeke yagerageje ishoti rikomeye ariko Pierre arawufata.Ku munota wa 42, Mugisha Gilbert yongeye kugerageza amahirwe ariko atera agashoti gato byorohera Kwizera Olivier kugafata.

Niyigena Clement aba yafunguye amazamu ku ruhande rwa Rayon Sports ariko ntiyabyaza umusaruro umupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Iranzi Jean Claude ku munota wa 43.

Ku munota wa 44, Bizimana Yannick na we yagerageje ishoti ariko umupira unyura hanze yaryo. Amakipe yagiye kuruhuka ari 0-0.

Ku munota wa 47, Kevin Muhire yinjiye mu rubuga rw’amahina ariko ubwugarizi bwa APR FC burahagoboka bumukuraho umupira.

Ku munota wa 54, Kwizera Olivier yatanze umupira nabi maze wifatirwa na Manishimwe Djabel wahise utera mu izamu ariko unyura ku ruhande.

APR FC yahise ikora impinduka Ishimwe Anicet aha umwanya Kwitonda Alain Bacca.

Nishimwe Blaise yateye umupira mu izamu rya Ishimwe Pierre ku munota wa 56 ariko ku bw’amahirwe make unyura hejuru gato yaryo.

Nyuma y’uko Manishimwe Djabel ahushije uburyo bw’igitego ku munota wa 57, ku munota wa 58 Dinjeke yahinduye umupira mwiza ariko Kevin ashyizeho umutwe, umupira unyura ku ruhande rw’izamu.

Nyuma yo gukinana neza hagati y’abakinnyi ba APR FC, Manishimwe Djabel yacomekeye umupira mwiza Omborenga Fitina wisanze mu rubuga rw’amahina ariko yatera mu izamu, Kwizera Olivier akawufata.

Ruboneka Bosco ku munota wa 63, yagerageje ishoti inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umupira unyura hanze y’izamu.

Mael Dinjeke ku munota wa 64, yateye ishoti rikomeye ariko umunyezamu Ishimwe Pierre arawufata.

Niyigena Clement yarokoye ikipe ye ku munota wa 65 ubwo yakuragaho umupira wari uhinduwe na Mugisha Gilbert, yawushyize muri koruneri itagize icyo atanga.

Nishimwe Blaise ku munota wa 69 yahaye umupira Iranzi Jean Claude ku murongo w’urubuga rw’amahina ariko awuteye unyura hejuru y’izamu.

Kwizera Pierrot yahannye ikosa ku munota wa 71, atera umupira wari mubi ku ruhande rwa APR FC ariko umunyezamu Ishimwe Pierre awukuramo.

APR FC yakoze impinduka za kabiri ku munota wa 74, Mugunga Yves asimbura Bizimana Yannick.

Ku munota wa 80, Kwitonda Alain Bacca yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu, Mugunga ashyiraho umutwe ariko umupira wigira mu ntoki za Kwizera Olivier.

Ku munota wa 82, APR FC yakoze impinduka za nyuma, Djabel aha umwanya Nshuti Innocent ni mu gihe na Rayon Sports yahise ikora impinduka, Maxime Sekamana asimbura Mackenzie.

Ruboneka Bosco yatakaje umupira ku munota wa 87 iruhande rw’urubuga rw’amahina ufatwa na Mael Dinjeke wahise atera mu izamu ishoti rikomeye ariko Ishimwe Pierre umupira arawufata. Pierre yongeye kurokora ikipe ye ku munota wa 90 akuramo umupira w’umutwe wari utewe na Mael Dinjeke. Umukino warangiye ari ubusa ku busa.

Related posts

APR FC irimo abakinnyi bashya yerekeje muri Tanzania ku ntego zo kwerekana ibyo imaze iminsi itetse

Umukinnyi mushya wa Rayon Sports yageze mu Rwanda, avuga ko ataje i Kigali “kubara amazu” [AMAFOTO]

EURO 2024: U Bufaransa bwasezereye Cristiano na Pepe imbokoboko, Mbappé yishimira kunywa umuti urura [AMAFOTO]