Ntamikino afite, umukinyi mushya wa Rayon Sport yabujijwe n’umutoza gukora imyitozo

Umutoza mushya wa Rayon Sport umunya Tunisia YAMEN ZELFANi ALFANI, yatangiye kwerekana itandukaniro hagati ye nuwo yasimbuye, atangira yerekana igitsure kubakinnyi. YAMEN yabujije umukinyi Jonathan Ifunga Ifasso ukomoka mu gihugu cya Congo gukora imyitozo nyuma yaho uyu musore yitabiriye imyitozo akerewe umutoza ntabyishimire.

Jonathan Ifunga Ifasso usanzwe ari umukinyi utuje udakunda kuvuga menshi, yageze kumyitozo akereweho iminota 15 nyuma yaho umushoferi ushinzwe Ku mugeza kukibuga yari yatinze kumugezayo. Ifasso yageze kukibuga abwira umutoza icya mukereje ariko umutoza ntiyamwumva amubwirako yakoze amakosa ndetse ahita amusaba kujya mu rwambariro. Ifasso yakoze ibyo yari ategetswe asubirayo ayegereza abandi bakora imyitozo barayirangiza.

Nubwo byagenze gutyo ariko ntagikuba cyacitse kuko benshi bemeza ko umutoza yakoze inshingano ze, ndetse uyu munsi byitezwe ko Ifasso aza gukorana imyitozo nabagenzi be.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda