Nk’ uko twabisubiyemo twasenyeye ikibi aho gituruka.Lawrence Kanyuka Umuvugizi wa M23 nyuma yo gufata ikibuga cy’ indege cya Kavumu

Igisikare cya Congo gikomeje kuba akana kuri M23, ubu FARDC n’ ingabo z’ u Burundi bakijijwe n’ amaguru.

 

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Gashyantare 2025, nibwo Umutwe wa AFC/ M23 wamaze gufata Kavumu n’ ibice bigikikije birimo n’ ikibuga cy’ indege giherereye mu bilometero 30 uvuye i Bukavu mu Ntara ya Kivu y’ Amajyepfo.

 

Abinyujine ku rubuga rwe rwa X , Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa Politiki Lawrence Kanyuka mu magambo ye yagize ati” Nk’ uko twabisubiyemo twasenyeye ikibi aho gituruka. Ikibuga cy’ indege cya Kavumu cyatezaga ibibazo abaturage bo mu bice tugenzura n’ ibirindiro byacu. Kuva ubu,Kavumu n’ibice bigikikije birimo ikibuga cy’ indege byafashwe na AFC/M23″.

Uyu mutwe wa M23 ufashe aka gace nyuma y’ uko guhera mu ijoro rya Tariki ya 13 Gashyantare 2025 abarwanyi bayo bari bafashe santere ya Kabamba na Katana ziri mu Teritwari ya Kabare. Ikibuga cy’ indege cya Kavumu n’icyo cyifashishwaga n’ Ihuriro ry’ Ingabo za RDC ubwo zajyaga kugaba ibitero ku birindiro bya M23.

Related posts

Gen.Masunzu washakaga kwivugana M23 yakijijwe n’ amaguru urugamba rukomeye!

Umuyobozi w’ Abasenyeri muri Congo yavuze ko iki gihugu nta mahoro cyagira mu gihe cyose gishyize imbere intambara.

Biravugwa ko Col.Makanika wari Umuyobozi wa Twirwaneho yishwe