Ingabo z’ Igisirikare cya Congo FARDC zirenga 200 zigiye kwicwa kubera guhunga M23.

Nk’ uko twabisubiyemo twasenyeye ikibi aho gituruka.Lawrence Kanyuka Umuvugizi wa M23 nyuma yo gufata ikibuga cy’ indege cya Kavumu

Igisikare cya Congo gikomeje kuba akana kuri M23, ubu FARDC n’ ingabo z’ u Burundi bakijijwe n’ amaguru.

 

Amakuru mashya aturuka muri Congo aravuga ko Urukiko rwa Gisirikare rwa Kivu y’ Amajyepfo muri DRC rwahanishije igihano cy’ urupfu abasirikare barenga 200 bahunze Umutwe wa M23 nyuma y’ uko uyu mutwe wagiye ubafatana uduce twinshi muri iki gihugu.

Aba basirikare si bino byaha byonyinye baregwa byo guhungu M23 kuko baregwa no gukora ubwicanyi,gufata ku ngufu no gusahura abaturage b’ iki Gihugu.

Iri somwa ry’ urubanza ryabaye ku wa Gatanu tariki ya 14 Gashyantare 2025, mu Rukiko Rukuru rwa Bukavu.

Amakuru avuga ko aba basirikare bashinjwaga ibyaha birimo ubugwari bwo guta urugamba ,Aho ingabo z’ iki gihugu n’ abafatanyabikorwa bazo bahanganaga n’ Umutwe witwaje intwaro wa M23, ngo ubwo bataga urugamba bagiye bakora ibyaha birimo ubwicanyi gufata ku ngufu no gusahura,cyane muri Teritwari ya Kabare muri Kivu y’ Amajyepfo.

Amakuru akomeza avuga ko aba basirikare bahamijwe ibyo byaha bahanishwa igihano cy’ Urupfu ,ndetse hatangwa n’ indishyi z’ ibihumbi 200 by’ Amadorali y’ Amerika ku miryango y’ abiciwe. Ubushinjacyaha bwa Gisirikare muri Kivu y’ Amajyepfo bunakuriranye abandi basirikare 90 baherutse kugerageza gutoroka urugamba.

Ngo abo basirikare bo batangiye kuburanishwa mu Rukiko rwa Gisirikare rwa Uvira,Aho bashinjwa ibyaha birimo Kwambura abantu hakoreshejwe ibikangisho.

Umushinjachaya Lt Col Lwamba Songe ,yasobanuye ko aba basirikare bose bafashwe ubwo bageragezaga guhunga bamwe muri bo bari bamaze kugera mu bwato mu Ntara ya Tanganyika ,Kandi ko bagerageje kurasana na bagenzi babo bashakaga kubafata.

Related posts

Gen.Masunzu washakaga kwivugana M23 yakijijwe n’ amaguru urugamba rukomeye!

Umuyobozi w’ Abasenyeri muri Congo yavuze ko iki gihugu nta mahoro cyagira mu gihe cyose gishyize imbere intambara.

Biravugwa ko Col.Makanika wari Umuyobozi wa Twirwaneho yishwe