Igisikare cya Congo gikomeje kuba akana kuri M23, ubu FARDC n’ ingabo z’ u Burundi bakijijwe n’ amaguru.

 

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Gashyantare 2025 , amakuru ava muri Congo aravuga ko Ihuriro ry’ ingabo za Leta ya Kinshasa ryakwiye imishwaro rihunga ikibuga cy’ indege cya Kavumu cy’ i Bukavu.

Ku mbuga nkoranyambaga amashusho ari gukwirakwira yerekena ingabo zari zirinze kiriya kibuga ziri kugita,amakuru akavuga ko ziri kwerekeza mu mujyi wa Bukavu. Ikibuga cy’ indege cya akavumu kirinzwe n’ ingabo ziganjemo iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo( FARDC), iz’Abarundi ndetse n’ abarwanyi ba Wazalendo.

Lt.Col Willy Ngoma, Umuvugizi w’ Igisikare cya M23,avuga ku mashusho agaragaza ziriya ngabo zihunga yazihaye Gasopo ko FARDC ,FDLR,FNDB( Ingabo z’ u Burundi) na Wazalendo ,bakwiye kumva ko nta wushobora gutsinda ukuri”.

Amakuru aravuga ko Ingabo zari zirinze ikibuga cy’ indege cya Kavumu zatangiye gukwira imishwaro, mu gihe inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zikomeje kugisatira,ndetse amakuru agera mu itangazamakuru avuga ko cyaba cyatangiye kuberaho imirwano. Ni nyuma y’ uko kuri uyu wa Gatanu uyu mutwe wigaruriye Centre za Kabamba na Katana, uduce twombi duherereye mu bilometero bibarirwa muri birindwi uvuye i Kavumu.

Related posts

Byabaye nk’ amateka Twirwaneho yafashe ikibuga cy’ Indege cya Minembwe FARDC ikizwa n’ amaguru.

Nyuma y’ uko Twirwaneho yemeje urupfu rwa General Rukunda Makanika, Abanyamulenge bazindutse bagabwaho Ibitero.

Icyo umusore wo muri Gasabo yireguye nyuma yo gutera inda umwana w’ imyaka 17.