Ni kenshi bivugwa ko abagabo cyangwa se ab’igitsina gabo aribo bantu badakunze kuvuga ibiberekeyeho, gusa burya n’abagore bagira ibanga rikomeye kuri bimwe mu bibaranga ndetse n’ibyiyumviro byabo cyane cyane bagakunda kubigira ibanga batamenera uwo ari we wese.
1.Ntabwo abagore bakunda kumva umusore cyangwa umugabo uvuga ko abagore ari abakuzi b’ibyinyo.
2.Iyo umugore asambanye agatwara inda itari iy’umugabo we abibika muri we akazarinda apfa atabivuze. Gusa ibi kutabivuga n’ ubusanzwe biruta kubivuga.
3.Umugore akurikiranira hafi, uko umugabo we yitwara ku bandi bagore, ibiganiro agirana nabo akabibika muri we.
4.Bakunda guhoberwa no guhabwa indabo.
5.Bakunda ko umusore cyangwa umugabo abakora mu misatsi yabo.
6.Bashimishwa n’umusore cyangwa umugabo ufata iminota mike ari mu kazi na mbere yo kuryama akabaha ubutumwa bwaba ubw’ ijwi cyangwa ubwanditse.
Niba ufite umugore cyangwa umukunzi mukundana menya ibi kuri we.