DR Congo: Imirwano yongeye kubura hagati ya M23 na FARDC. Inkuru irambuye

Umutwe wa M23 watangaje ko igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ( FARDC) gifatanyije n’ indi mitwe kiyambaje irimo FDLR, babagabyeho igitero bagasanga nabo bari maso na bo bakirwanaho, iyi mirwano yabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Ukwakira 2022 ahagana ku isaa cyenda n’ igice z’ ijoro.

Itangazo ryashyizwe hanze na M23 ryashyizweho umukono n’umuvuzi wayo mu bya Politiki, Larence Kanyuka, rivuga ko nkuko uyu mutwe wari wabitangaje ko tariki 14 Ukwakira 2022 hari habayeho ubundi bushotoranyi bwa FARDC ifatanyije n’imitwe nka FDLR, APCLS, MAI-MAI na NYATURA, bari babagabyeho igitero mu birindiro by’uyu mutwe ahitwa Rangira.Rigakomeza rigira riti “Kuri uyu wa Kane tariki 20 Ukwakira 2022, saa cyenda, M23 yasanzwe mu birindiro bya gisirikare byayo na yo yirwanaho bihagije kandi bya kinyamwuga isubiza inyuma ibyo bitero mu rwego rwo kurinda umutekano w’abasivile n’ibyabo.”

M23 ikomeza ivuga ko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje kwanga inzira z’ibiganiro mu gihe iherutse gusabwa n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Abakuru b’Ibihugu bigize EAC ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Uyu mutwe uvuga ko wo witeguye kugirana ibiganiro n’ubutegetsi bwa Congo-Kinshasa mu rwego rwo gushakira umuti umuzi w’ibibazo biteza umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo.

Umuvugizi wa M23 mu bya Gisirikare, Maj Willy Ngoma, yatangaje ko ababagabyeho igitero baturutse mu bice bya Sabyinyo berecyeza Rangira.Yavuze ko basanze abarwanyi babo na bo biteguye, bahita batangira gukozanyaho kugira ngo FARDC n’iyo mitwe bataza guhungabanya umutekano w’abaturage bamaze igihe badahura n’intugunda.

Uyu muvugizi wa M23 mu bya Gisirikare, yavuze ko M23 itigeze ishaka ko hakomeza kubaho imirwano ariko ko igihe bazayibashozahao, batazabarebera izuba ndetse ko bagiye kurwana n’aba babagabyeyo ibitero bakabasubiza inyuma.Yagize ati “Ubu tugiye kubahashya ndetse tubakurikire no mu bice  baturutsemo ku buryo dushobora no kubyigarurira.”

Imirwano hagati ya FARDC na M23, yari imaze iminsi ihosheje ndetse imiryango mpuzamahanga ndetse n’Ibihugu binyuranye byakunze gusaba ko iki kibazo gikemurwa hakoreshejwe inzira z’ibiganiro.

Source: RADIOTV10.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro