Gushwana n`umukunzi wawe ni kimwe mubintu bikunda gukomeretsa umutima w`abakundana ndetse kikaba kimwe mubihe bigoye kubamo.Kubwiyo mpamvu, kglnews.com yaguteguriye ibintu 5 ugomba gukora vuba kugirango wikuremo umukunzi mwatandukanye agukomerekeje.
1. Gereranya ibyiza n`ibibi, Gerageza kubara ibyiza n`ibibi byaranze urukundo rwanyu. Nureba neza urasanga mwaragize ibihe byiza gusa mukimenyana ahubwo ibibi bikaba byaragiye byiyongera uko iminsi ihita. Ibi bizagufasha kumvako wafashe icyemezo gikwiriye cyo gutandukana n`uwo mukunzi wawe.
2. Ibuka ko ari wowe wambere wokwiyitaho.Nubwo gutandukana n`umukunzi bitera igikomere bikanaba inzitizi mugutera imbere, ibukako ufite inshingano ikomeye yo kwiyitaho no kwimenya. Ibukako gukomeza kurira no kubabazwa n`uwo mwatandukanye ntacyo byakumarira kuko ntaruhare agifite mubuzima bwawe. Iyongeremo imbaraga ukomeze inzira yo kubaho aho gushaka kugarura ibihe byahise kandi bidashoboka!
3. Wikora ikosa ryo gusubirana n`uwahoze ari umukunzi wawe akaguta.Nubwo hari ababikora bakaba basubirana n`abahoze ari abakunzi babo nyuma y`igihe kirekire, sibyiza gusubirana n`uwagusize murukundo kuko yagiye yabitekerejeho kandi icyamujyanye gishobora kuzongera kikamujyana akagukomeretsa bwa kenshi! Ntiwamuhindura!
4. Siba burundu ibyakwibutsa uwahoze ari umukunzi wawe:Siba bwangu ibishobora kukwibutsa uwagusize murukundo birimo impano yaguhaye, ibiganiro by`uburyo bwose, amafoto, n`ibindi byose byatuma umutekereza kuburyo bworoshye. Ibi bizafasha ubwonko bwawe kurema indi mitekerereze mishyashya no gutegura ejo hawe hazaza
5. Itoze kwiha imbabazi.Birashoboka ko 80% wakwikuramo uwo mwahoze mukundana nyamara 20% ukajya wisanga wamutekereje cyangwa se wanamurose. Ibi ni ibisanzwe ahubwo gerageza wige kwibabarira no kuticira urubanza.
Tubifurije urukundo ruzira gutandukana
Nshimiyimana Francois / Umwanditsi wa Kglnews