CHUMA Taffi uri mubahatanira ibihembo biruta ibindi mugisata cya Gospel mu Rwanda biciye mu irushanwa rya RSW TALENT HUNT ni muntu ki?

Mugihe mu Rwanda hamaze iminsi habera irushanwa rya RSW Talent Hunt kunshuro yaryo yambere , rikaba riri kugana kumusozo aho riteganijwe gusoza kuwa 21/7/2023 , Kglnews yifuje kumenya byimbitse abanyamahirwe babashije kugera kucyiciro cya Final aho twagiye tuganira naburi umwe akatubwira ubuzima bwe ndetse nabimwe mubibazo twibaza akabasha kubidusubiza.

 

Kglnews twafashe umwanya twerekeza Mukarere ka Kicukilo kugirango tuganire
n’umukobwa ufite impano itangaje mukuririmba uri mubifuza kwegukana igihembo cya million 10 . Twashatse kumenya byinshi bimwerekeyeho doreko benshi mubakunzi ba musika nyarwanda cyane cyane abo mugisata cya gospel bafite amatsiko menshi bibaza ninde uzabasha kwegukana igihembo kiruta ikindi muri Gospel Nyarwanda cyane ko ntarindi rushanwa ryigeze kubaho mu Rwanda rihemba akayabo ka Millioni 10.
Twaganiriye na Chuma Taffi adutangariza ko yavukiye mu Rwanda I Rusizi akaba ababyeyi be bakomoka mugihugu cya DRC.

Chuma Taffi Yize amashuri y’incuke n’abanza mukigo cya Authentic International Academy akaba yarize amashuri yisumbuye ya O’level muri Authentic international Academy, A’level ayikomereza ahitwa Saint Patrick Secondary School yiga ibijyanye n’ikoranabuhanga na mudasobwa (Software Development).

Chuma Taffi ubu yiga ibijyanye n’itangaza makuru mu mwaka wa mbere muri Mount Kenya University Rwanda.

Chuma Taffi akaba umwe mu bagize itsinda ryitwa The Promise Worship Rwanda rikizamuka akaba ariho akorera umurimo w’Imana mu buryo bwo kuririmba no kwandika indirimbo.Chuma Taffi ni umukrito mu itorero rya Disciple Making Ministries riherereye i Gikondo.

 

Chuma Taffi yakomeje adutangariza yuko yavukiye mu muryango w’abaramyi aho avuga ko ababyeyi be bombi ari abaramyi bityo nawe akaba yaragiriwe ubuntu bwo guhabwa impano yo kuririmba.

Chuma Taffi yatangiye kuririmba ku mugaragaro afite imyaka 13 akaba yarayoboye Worship team ku bigo by’amashuri yisumbuye yizemo bikaba nabyo byaramufashije kwaguka akigirira ikizere cy’uko ashoboye kuko avuga ko yizera ko hari icyo Imana yamuhereye iyo mpano yo kuririmba bikaba bimutera imbaraga zo gukoresha impano yiwe mu buryo buyihesha icyubahiro.

Kglnews twifuje kumubaza uko abona irushanwa yinjiyemo rimeze nicyo yiteze muriryo rushanwa rya RSW TALENT HUNT RWANDA 2023 SEASON ONE tugira ibibazo tumubaza nawe aradukundira abidusubiza atariye iminwa .

Kglnews: Mugihe umaze mu irushanwa niki wungukiyemo wasangiza abakunzi bawe bakunda ibyo ukora ?

Chuma Taffi: Mu gihe maze muri iri rushanwa icyo nungukiyemo nuko nabashije kumenya ko Icyo Imana yashyize muri njyewe gikomeye kandi ko ishaka kugikoresha ibiruta cyane ibyo nibwira cyangwa ntekereza.
Rero kuri buri wese ufite impano namusangiza ubutumwa bw’uko ashoboye kandi ko Imana ariyo idushoboza

Kglnews: Nigute ubona ejo hawe bishingiye ku impano yawe nyuma y’irushanwa rya RSW TALENT HUNT?
Chuma Taffi: Ejo hanjye mu by’ukuri ndabona hameze neza kubera ko iri rushanwa ryamfashije kwigirira ikizere usibye nibyo njye numva ejo hanjye nzahakoresha mu gufasha abandi kumenya ko bashoboye uko baba bamerewe kose. Kuko ubushobozi tubuhabwa na Christo udushoboza.

 

Kglnews: Ni ubuhe butumwa wagenera bagenzi bawe batageze kuri final? Ndetse nabandi bifuza kuzitabira irushanwa mubindi byiciro bizakurikiraho utibagiwe abakunzi binditimbo zihimbaza Imana muri rusange

Chuma Taffi: Ubutumwa nahereza abatigeze bakomeza muri final nuko bashoboye kandu kuba batarakomeje ntibyagakwiye gutuma bacika intege rwose kuko haracyari ibyiringiro. ikindu nabwira abifuza kwitabira iri rushanwa nuko icyo gitekerezo ari kiza kuko ariko mbere na mbere bibuke ko nubwo bazaba baje mu irushanwa, nanone bazaba baje mu murimo w’Imana bityo rero bibatere kumeenya icyo baje gukora bizabafasha.

Abandi muri rusange bakunda indirimbo ziramya zinahimbaza Imana nabashishikariza gukomerezaho dore ko ziri mu bintu bidukomeza mu rugendo rwacu na Christo

Kglnews: Witeguye ute final/Abantu bakwitegeho iki ugendeyo kumyiteguro yawe?

Chuma Taffi: Muri final icyo nabasangiza nukwitegura yuko nzabaha ibyo mfite byose uko Imana izabinshoboza
KigaliNews: Ese uramutse udatwaye igihembo uyumwaka witeguye kuba wakongera kwitabira season izakurikiraho?

 

Chuma Taffi: Yego
KigaliNews: Nizihe mbogamizi waba warahuye nazo kuva irushanwa ryatangira kugeza ubu ?

 

Chuma Taffi: Yego ibyiza ni byinshi ariko imbogamizi nazo ntago zibura mu buzima. imbogamizi nagize nuko byangoye bwa mbere nza mu irushanwa nta mucuranzi nabashije kubona kuri uwo munsi nkaba nanone wenda naragize n’ikibazo cyuko nagize igihe cyo gucika intege kubera impamvu z’ubuzima ariko ndashima Imana ko yanshoboje gukomera.

Kglnews: Birazwi ko abazatsindira ibihembo muri RSW TALENTHUNT RWANDA 2023 SEASON ONE bazaba naba ambassadors ba Rise and Shine World Ministry, ndetse bagahagararira u Rwanda Mu irushanwa mpuzamahanga rya RSW TALENT HUNT INTERNATIONAL 2024 riteganijwe muri 2024 , Mugihe waba utsinze witeguye ute kuzahagarara muri izo nshingano zikomeye gutyo?

 

Chuma Taffi: Ndamutse negukanye kimwe muri ibyo bihembo icyo nakora ngo mpagarare neza mu nshingano zanjye ni ukwiyibutsa ko umurimo nkora atari uwanjye ahubwo ari uw’Imana kandi nkakora uko nshoboye kugaragaza Christo mu byo nkora byose cyane cyane mu buryo mpagarara mu nshingano zanjye.
Chuma Taffi yasabye abantu gukomeza kumushyigikira mubyo akora kuko akeneye abamuba hafi kugirango akomeze atere intambwe nziza mugukorera Imana. Areteganya kuba yashyira hanze ibihangano bye nkuko yabidutangarije kuko yumva igihe ari iki cyo kugirango agaragaze icyo ashoboye kuruhando mpuzamahanga.

Tubibutse ko irushanwa rya RSW TALENT HUNT ritegurwa na Rise and Shine World Ministry umuryango mpuzamahanga w’ivugabutumwa ndetse nibindi bikorwa byubugiraneza ufite ikicaro gikuru mugihugu cya Australia ukaba uyobowe n’umugabo witwa Bishop Justin Alain ufite inyota yo gufasha abanyempano kugaragaza Imapno zabo ndetse no kuzamura ibendera ry’Imana ku isi hose kubemera nabatemera Yesu , ifatanya na kompanyi mpuzamahanga yinzobere mugutegura ibirori ndetse nibikorwa byimyidagaduro ariyo JAM GLOBAL EVENTS

 

Bishop Justin Alain Akaba ari umugabo ufite abana 4 abakobwa batatu n’umuhungu umwe akaba yarashakanye na Mrs.Bishop Marlene Justin akaba ari nabo bayoboye irushanwa rya RSW TALENT HUNT

 

Igikorwa cyo gusoza irushanwa rya RSW TALENT HUNT RWANDA 2023 SEASON ONE giteganijwe kubera kuri Salle Polyvelente UWOBA Kimironko ahasanzwe hakorera urusengero rwa Zeraphat Holy Church nkuko tubitangarizwa nabategura iryo rushanwa .

Related posts

Abapasiteri bari bamaze igihe nta kazi bafite bongeye kumwenyura

Byinshi ku ndirimbo “Abanjye ndabazi”  ikomeje gukora ku mitima ya benshi

“Ni ubuntu butangaje Imana yatugiriye” Mugisha Boaz yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo yitwa “Amazing Grace”.