Niba amabere yawe ubona yaraguye   cyangwa agiye kugwa iyi nkuru irakureba.

Abagore benshi bafite ipfunwe ndetse abandi bafite  impungenge zimpinduka mu bibero byabo, ziterwa nimpamvu zitandukanye bigatuma  bafata umwanzuro wo kwibagisha. reka tukubwire bimwe ugomba gukora kugira ngo wirinde  z’imwe mu mpinduka zo ku mubiri wawe.

Akenshi amabere agwa bitewe n’ibintu byinshi harimwo nk’igihe umuntu atwite igihe umaze gukura uri kugana muzabukuru, habayeho  ihindagurika ryibiro, ndetse n’igihagararo. Ibi byose birashoboka  ko byagira ingaruka ku mabere .

Izi mpinduka rimwe na rimwe zituma abagore  benshi kumva   bafite ipfunwe ndetse badatewe ishema na mabere yabo.

Niba warabonye impinduka ku manere yawe ukabona yaraguye  , ntabwo biteye isoni n’ibisanzwe  rwose. niba ushaka kumenya  uburyo bwo kuzamura amabere yawe cyangwa kuyarinda kugwa , dore bimwe mu byo ugomba gukora byagufasha kumva utewe ishema n’amabere yawe utiriwe ubagwa.

Fata igitambaro ubona cyikwiriye amabere yawe  kidakomeye cyoroheje  ucyiyambike  kizagufasha kiyashyigikire ndetse kinayazamure utiriwe ubagwa.  Ikindi igihe uri muri sport ni ngombwa kwambara akantu kayafata  nka (bistri) cyangwa   isutiya kugira ngo urinde amabere gucika intege.

Ikindi hagarara wemye utunamye ndetse ntugahine ibitugu byawe  ibi bizatuma amabere yawe akomeza guhagarara kuko igihe urutirigongo rumeze neza no mu gituza haba hatekanye bigatuma amabere aguma yemye.

Ikindi wakitaho n’imyitozo ngororamubiri. imyitozo yo mu gatuza  nka  (push-ups)  no koga bishobora gukomeza  imitsi yo mu gatuza amabere akaguma yemye , ariko izi sport uzikoze cyane birengeje urugero  amabere yawe yakomera kandi ntabwo biba ari byiza .

Nanone kandi igihe uryamye ni ngombwa ngo uryamire umugongo kuko bifasha amabere, ukirinda kuryamira urubavu  rumwe kuko ushobora gutuma ibere rimwe rigwa irindi ntirigwe ugasanga biteye ipfunwe. Niba uryamiye urubavu ugomba kuziryamira zombi kugira ngo amabere yawe adatandukana.

Ikindi ugomba kwirinda itabi.
abagore banywa itabi bagira  ibyago byo kugira amabere ya guye , kuko umwotsi w’itabi usenya ” collagen” si mu mabere gusa ni mu mubiri wose  ibi bivuze ko kunywa itabi byagutera gusaza kandi imburagihe.

Related posts

Aho Icyorezo cya Marburg cyaturutse hamenyekanye, abaturage bikanzemo

Zari zarakuzengereje? Uko warwanya ishishi mu nzu yawe nonaha.

Inama ababyeyi bakurikiza bafite abana babyariye iwabo bikabatera kwiheba