Kiyovu Sports yakoze igikorwa cyatumye abakinnyi bayo bamwenyura nyuma y’igihe batishimye

Ikipe ya Kiyovu Sports nyuma y’ubukene bukabije, yabashije kubona amafaranga yo guhemba abakinnyi mbere yo gukina umukino w’igikombe cy’Amahoro.

Kiyovu Sports nyuma yuko abakinnyi banze kwitabira imyitozo kuko bari batarabona amafaranga iyi kipe ibarimo,Urucaca rwaje kwegera abakinnyi kugira ngo babashe gukina umukino wa Muhazi United banganyijemo.

Uyu munsi nibwo hamenyekanye amakuru meza avuga ko abakinnyi ba Kiyovu Sports bishyuwe ukwezi kwa 11 ndetse bikaba binateganyijwe ko mu minsi mike iri mbere barahabwa ayo mu kwezi kwa 12 kugira ngo abakinnyi bakomeze kwitwara neza.

Abakinnyi ba Kiyovu Sports barakina umukino w’igikombe cy’Amahoro na Gorilla FC bafite akanyamuneza ko kubona umushara.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda