Ni iki Kylian Mbappé yifuza ngo yerekeze muri i Madrid?

 

Hashize iminsi ibinyamakuru byinshi ku isi bikomeje kwandika ko rutahizamu Kylian Mbappe yamaze kwemera kujya muri Real Madrid,hari amakuru avuga ko hari ibyo yasabye iyi kipe ndetse ko itabimuhaye atayerekezamo.

Mbappe w’imyaka 25 azasoza amasezerano muri Paris Saint Germain mu mpera za Kamena uyu mwaka,bityo ashobora kuva ku mugaragaro muri shampiyona y’Abafaransa,Ligue 1 ku buntu mu gihe ikipe ye itabashije kumusinyisha amasezerano mashya.

Umuyobozi wa PSG,Nasser Khelaifi, yatangaje ko Mbappe atarafata umwanzuro w’aho azerekeza mu mwaka w’imikino utaha bityo amakuru ari kuvugwa ari ibihuha byuzuye ibinyoma.

Uyu mugabo ari gukora iyo bwabaga ngo atume Kylian Mbappé aguma i Paris,cyane ko ariwe mukinnyi ukomeye kandi ukunzwe cyane kurusha abandi b’Abafaransa uri muri iyi kipe.

Ikinyamakuru Le Parisien, cyangaje ko PSG yasabye Mbappé gusinya imyaka ibiri,akajya ahembwa Miliyoni 80 z’ama Euros buri mwaka.

Sibyo gusa kandi,iyi kipe yamwemereye uduhimbazamusyi twinshi twatuma akomeza kuyoragura ibifaranga i Paris.

Amakuru yaturutse muri Espagne yagaragaje ko uyu mukinnyi afite ibyifuzo bitatu kugira ngo yerekeze mu ikipe y’ibwami i Madrid birimo guhabwa umushahara mbumbe wa miliyoni 50 z’amayero (42.6m) ku mwaka.

Nk’uko byatangajwe na Cadena SER, ngo ibyo byatuma arusha kure cyane bagenzi be bakinana kuko ngo Jude Bellingham na Vinicius Junior binjiza hafi kimwe cya kabiri cyayo.

Hejuru y’ibyo, Mbappe arashaka amafaranga yo gusinya angana n’amayero miliyoni 125 (£ 106m).

Aya angana n’amafaranga Real yaba yarasabwe kwishyura kuri Mbappe mu mpeshyi agifite amasezerano, kandi aya mafaranga azayahabwe we na nyina, Fayza Lamari,ushinzwe kumushakira amakipe.

Icyifuzo cya gatatu cya Mbappe n’uguhabwa igice kinini cy’amafaranga yishyurwa mu gucuruza isura ye.

Nta mukinnyi n’umwe Real Madrid iha na gake ku mafaranga yinjiza mu gucuruza isura ye ariko Mbappe yasabye ko yajya ahabwa 60% ku byinjiye mu kumucuruza.

Iyi ngingo niyo igoye kuko ubusanzwe Real Madrid yungukira mu gucuruza ibi byamamare iba yaguze bityo bishobora kugorana.

Amakuru avuga ko Real Madrid ishobora kureka Mbappe ikazana Haaland wa Man City cyane ko ngo mu masezerano ye harimo ingingo imwemerera kwerekeza muri iki kigugu kimushatse.

Mbappe mu masezerano ye muri PSG harimo ingingo y’uko yakongerwa umwaka umwe.

Ni ugutegereza tukareba nimba Perez,umuherwe wa Real Madrid azava ku izima akazana uyu mufaransa ukiri muto I Madrid, gusa abakurikirana ibya ruhago hafi basanga igihe ari iki ngo Mpappe yerekeze mu ikipe izamuha guhatana ku ruhando mpuzamahanga kuko muri PSG byanze.

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda