Kayonza:Barasaba kwegerezwa irerero hafi bakabona aho basiga abana babo.

 

Ababyeyi bo mu kagari ka Gitara mu murenge wa Kabare mu karere ka Kayonza bavuga ko bahangayikishijwe n’urugendo rukorwa n’abana bincuke kugira ngo bagere ahubatswe ishuri ry’incuke bagasaba ko mu kagari kabo hakubakwa irerero nk’uko abaganiriye na kglnews.com babigaragaza.

Umwe mu baturage yagize ati:”Nk’ababyeyi turasaba ko mwadukorera ubuvugizi,bakaba baduha irerero hano muri Kabare kubera ko abana bacu bafata intera kuva mu mudugudu ujya mu wundi bagiye ku ishuri, biratubangamira,ari uburyo bwo kugenda n’amaguru biratugora,ikindi tugira impungenge z’ibinyabiziga bashobora guhura nabyo,kubera ko abana bacu bakiri batoya cyane nta mutekano tuba dufite.Iyo bari ku ishuri baba bafite sekirite kubera ko abarimu barabakurikirana.”

Undi nawe yagize ati:”Nta marerero dufite uretse iri ryishyura 25000 urumva ko uwamikoro make ko amuhamana cyangwa akamujyana mu irerero mu Rugunga nyine ariko ni kure kuko ni nk’amasaha abiri bitewe n’umwana ukuntu aba angana cyangwa ukamutegera.Baba bari mu cyaro bari gukatamo kuko nta handi baba bafite ho kwirirwa.Dufite irerero byatworohera kubera ko wajya ujya guhinga ukamusigayo. ”

Undi ati:”Ntabwo waba wizeye ijana ku ijana iyo umusize mu rugo uremera ukamujyana ubwo nyine ugakora mu meze nk’abari gukina nawe ariko nyine ntabwo biba bikoroheye.”

KAGABO Jean Paul,umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa kabare avuga ko bari gukora ubuvugizi kugira ngo ishuri ryegereye akagari ka gitara hubakweho irerero ry’abana bato.

Yagize ati:”Turi gukora ubuvugizi kugira ngo icyo kigo cy’ishuri kihegereye cya EP Rugunga kiri muri kariya Kagari,rero turashaka gukora ubuvugizi bakahishyira icyumba cy’ishuri cya ECD kuri icyo kigo.”

Gitifu KAGABO akomeza asaba ababyeyi gukomeza ubufatanye kugira ngo abana bakomeze bigishwe neza

Ati:”Icyo twasaba ababyeyi nuko baba babajyanye kuri iyo ECD y’umudugudu bakanakurukirana kuko akenshi dusaba y’uko bagira n’inkunga batanga cyangwa uruhare rwabo byibuze nko gushakira ubigisha nk’insimburamubyizi,ikindi wenda hari igihe tugenera abana igikoma dufatanyije n’ubuyobozi noneho n’abo bakagira uruhare batanga.”

Aba babyeyi batuye mu kagari ka gitara bavuga ko mu kagari kabo hari ishuri ry’abana bato ryigenga bityo abamikoro make bajyana abana ku ishuri aho kugerayo bibafata amasaha 2 nabwo mukandi kagari ibituma bahitamo kubajyana mu mirima bakirwana n’abo,ibituma badakora akazi kabo neza bakifuza ko n’abo kuri ubu bafashwa bakabasha kuva muri izi nzitizi.

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com I kayonza

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro