Ngororero:Nyuma y’uko ibitaro bikuru by’akarere bitanze umurambo utari wo ku muryango wari wagize ibyago , byabuze ayo bicira nayo bimira  kubera ibibazo birimo guhatwa.

Ku wa 30 Kamena 2022 nibwo raporo y’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta mu mwaka warangiye yagaragaje amakosa akomeye mu mitangire ya serivisi y’Ibitaro by’Akarere bya Muhororo muri Ngororero, arimo no kuba byaratanze umurambo utari wo bikaza kumenyekana waramaze gushyingurwa.

Inkuru mumashusho

Akaba ari amakosa yako zakozwe mu kwezi kwa cumi 2021 aho ubuyobozi bw’ibitaro bya Muhororo byavanze imirambo, bigiye kuyiha bene yo bitanga umwe ku muryango utari uwawo, nyuma biza kumenyekana umwe waramaze gushyingura.

Icyo akaba ari ikibazo cyagarutsweho ku wa 12 Nzeri 2023, ubwo abayobora Ibitaro bya Muhororo bari bitabye Komisiyo ishinzwe gukirikirana Imikoreshereze y’imutungo n’imari ya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko(PAC) kugira ngo bisobanure ku makosa yagaragaye mu micungire y’imari n’umutungo.

Aho Depite Mubalisa Germaine yagize ati “Mwatanze umurambo utari uwa ba nyirawo, mwarayivanze mutanga umwe ku muryango utari uwawo. Mu by’ukuri ibyo ko bibangamiye abaturage kandi ni ikibazo gikomeye, kuki mutagira uburyo butuma mwamenya uwagize ibyago ngo mumuhereze umuryango?”

Mu gusubiza umuyobozi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi mu Bitaro bya Muhororo, Bakina Alexis, yavuze ko ayo makosa yabayeho ariko biza kumenyekana ko ari abakozi bagize uburangare. Aho yagize ati “Hari umuryango waje gufata umurambo mu gihe cyo kuwutanga, hatangwa utari wo, hanyuma biza kumenyekana mu gihe barangije gushyingura, habaho gufatanya n’ubuyobozi bw’akarere dukurikirana icyo kibazo uko cyagenze dusanga hari abakozi bagize uburangare.”

“Mu gutanga uwo murambo abantu baje nijoro, umuryango wari uje gufata umurambo ujyana utari wo. Icyo akarere kadusabye ni ugukurikirana abo bakozi bagahanwa.”

Umuyobozi wa Komisiyo ya PAC Muhakwa Valens, yabajije uyu muyobozi niba abaturage ari bo baza bakiha umurambo cyangwa abakozi babishinzwe ku bitaro ari bo babikora.

Mu gusubiza Ni ikibazo umuyobozi w’ibitaro by’ikarere bya Muhororo Dr Namanya William yagize ati “Habayeho ayo makosa ariko icyo nabizeza ni uko ubu iyo umurambo uje bawushyira muri frigo hariho amazina n’aho akomoka, byose bakabishyiraho, Haba kandi hari n’igitabo yinjiriraho na nimero baba bamuhaye, hanyuma ba nyirawo baza gufata umurambo, umukozi w’ibitaro ni we uwutanga, haba hariho amazina, imyaka n’ibindi byose hanyuma bakabisinyira ko batwaye umurambo wabo.”

Uyu muyobozi kandi Dr Namanya yashimangiye ko iki kibazo kitagihari muri ibi bitaro kubera ko basigaye banabanza kwereka umurambo abaje kuwutwara kugira ngo bamenye niba koko ari wo.

Gusa nyuma y’ibyo bisobanuro abadepite ntibanyuzwe kuko umwe mu bagize PAC  Depite Ntezimana Jean Claude PAC yavuze ko bitumvikana, abaza ibihano byahawe abakozi b’ibitaro bakoze ayo mahano. Agira ati “Niyo baje nijoro, ntabwo baje nk’abajura, barakomanze, baza basaba umuntu wabo baramubaha, iryo ni ikosa n’ubwo umuyobozi yatubwiraga ngo abantu babikoze barahanwe. Dukeneye kumenya igihano bahanishijwe kuko tuzi ko twese umuntu ntibaterura ngo bamuhereze, barabanza bakamwereka umuntu we.”

Ikindi kandi baraza kudusobanurira uko baje kuvumbura […] ntabwo twahamya ko ibyo bibaye inshuro imwe, murumva ko ari ikibazo gikomeye njyewe navuga ko nta n’igihano mwadusobanuriye uwo wabikoze yahawe.”

Mu gusubiza icyo kibazo ubuyobozi bw’ibitaro bwahise busobanura ko bariya bakozi babikoze uko ari babiri ‘baragawe’.

Nuko Depite Mukabalisa Germaine avuga ko “Kuba yaragawe ni uko tutazabibona mu gitabo […] ubu nk’Umunyarwanda wagiye agashyingura bakamubwira bati ntiwashyinguye uwawe, agasubira mu byo kongera gufata uwe, mwishyiremo icyo kiguzi cy’amafaranga n’agahinda yatewe n’ibyo.”

Akomeza agira ati “Komite ishinzwe imyitwarire na yo twayibaza, ubu koko basanze ikiguzi cyabyo ni igihano cyoroheje umukozi ashobora guhabwa? ari amafaranga batanze, ari agahinda ko kujya guherekeza umuntu utari uwabo, ibyo byose mwabishyize ku munzani musanga igihano ari ryo kosa ryoroshye umukozi wa Leta ashobora gukora.”

Mu gusoza Dr Namanya yavuze ko amakosa yabaye bayemera kandi kuri ubu habayeho kwivugurura kandi bitazongera kubaho ukundi.

Related posts

Biravugwa ko Kwizera Emelyne’ Ishanga’ yatawe muri yombi n’ abagenzi be 3

Bigenda bite kugira ngo umuntu yifate amashusho y’ urukozasoni yisange yageze hanze?

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza