Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu Bagore iri kwitegura guhura na Ghana igiye gukina imikino 2 ya gicuti n’Uburundi

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu Bagore iri kwitegura guhura na Ghana igiye gukina imikino ibiri ya gicuti n’ikipe y’igihugu y’Uburundi.

Mu rwego rwo kwitegura neza imikino 2 y’igikombe cy’Afurika mu Bagore u Rwanda rufitanye na Ghana, u Rwanda rufitanye imikino ibiri ya gicuti n’Uburundi imikino yombi izabera mu Rwanda. Umukino wa mbere uzaba kw’itariki 15 Nzeri kuri sitade ya Bugesera, uwa kabiri ube ku munsi ukurikiyeho tariki 16 Nzeri ubere kuri sitade ya Kigali Pele.

Imikino y’u Rwanda na Ghana izaba muri uku kwezi kwa Nzeri aho u Rwanda ruzatangira rwakira kuri Kigali Pele stadium tariki 20 Nzeri, umukino wo kwishyura uzabera muri Ghana tariki 26 Nzeri.

Ikipe y’igihugu y’Uburundi yo izaba irimo kwitegura Imikino 2 ifitanye na Ethiopia.

Related posts

Rayon Sport yongeye gusogongera kuntango y’ubuki nyuma yigihe ishaririwe

Rayon Sport yongeye guca agahigo ko kwinjiza akayabo kumukino umwe. dore akayabo Rayon Sport yinjije kumukino wa kiyovu

Nyamirambo Kabaye abafana ba Rayon Sport bazindukanye amasekuru bavuga ko baje gusekura isombe