Mu murenge wa Kanyinya mu karere ka Nyarugenge haravugwa inkuru y’ifungwa ry’umugabo umenyerewe ku izina rya Kirahinda wafunzwe nyuma y’uko agiranye amakimbirane n’umuyobozi w’umudugudu bikekwa ko yamucaga inyuma agasambanya umugore we.
Inkuru mu mashusho
Mu kiganiro n’abaturage batuye aho ibi byabereye badutangarije ko ibi bintu byabaye kuri uriya mugabo witwa Kirahinda bibabaje cyane, umwe muri bo yagize ati “Kirahinda yari umugabo mwiza ubana n’abaturage neza ntabwo rero byumvikana ukuntu yaharaniye uburenganzira bwe bwo kurwanya gucibwa inyuma n’umugore we agahembwa gufungwa”.
Abandi twaganiriye na bo kandi batangaje ko ibyabaye kuri uriya mugabo wafunzwe bibabaje ndetse banasaba ubutabera kuri we bwo kuba yafungurwa kuko arengana.
Gusa mu kwiregura umuyobozi w’umudugudu wa Gataraga ya 2 we yavuze ko uriya mugabo ufunzwe ibyo yakoze yagombaga kubihanirwa niko kugira ari” uriya mugabo mu busanzwe ntakibazo mfitanye nawe icyatumye afungwa ni ibuye yankubise nanjye niko kushyikiriza inzego z’umutekano ari nazo ziri gukurikirana iki kibazo”.
Abajijwe kandi kubyo ashinjwa n’abaturage byo gutwara umugore w’abandi uyu mugabo yasubije agira ati “Ntabwo byamtungura kuba hari abaturage bari kuvuga gutyo kuko n’ubundi usanga abo bavuga ibyo naragiye mpurira nabo mu bibazo bisanzwe nk’umuyobozi, urumva rero ko batamvuga neza”.
Uriya mugabo watawe muri yombi kuri ubu afungiye ku Kimisagara ni mu gihe kandi ubwo twakoraga iyi nkuru twagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’umurenge wa Kanyinya gusa ntibyadukundira ariko turakomeza gukurikirana ibyiki kibazo.
Ivomo: BTN tv