Ngoma:Ubujura bukorwa mu masaha y’umugoroba bubangamiye abaturage.

Abaturage bo mu Mirenge ya Kibungo , Remera, sake ndetse na Jarama bavuga ko barembejwe n’ubujura.

Abaturage batunga agatoki,ahitwa mu Kanigo aha hakaba hakunda kwamburirwamo amasakoshi,amagare ndetse n’ibindi,ku ishyamba ryo hafi ya G.S Gahima,ahitwa ku Rutare ndetse no ku I Rebezo munsi y’irimbi rya Giporoso.

Aba baturage bemeza ko ngo iyo uhanyuze butangiye kugoroba bagucucura ugataha amaramasa, ibituma hari abahitamo gucumbika,bityo basaba ko inzego z’ubuyobozi zabafasha gukurikirana iki kibazo kibabangamiye.

Nsengiyumva Valens utuye mu Murenge wa Sake yagize ati : “Mu cyumweru gishize nanyuze mu Kanigo nuko batwara igare,ubu bujura bumaze igihe kinini,ujya kubona ukabona umuntu araje afite icyuma cyangwa inkoni ati : ’zana ibyo ufite byose’ n’uko ugahitamo kumuhereza kugira ngo atakwica.Twagerageje kubwira inzego z’ubuyobozi zitandukanye iby’iki kibazo ariko ntacyo bagikozeho,twifuza ko bahongerera umutekano kugira ngo iki kibazo kiranduke burundu.”

Umutoniwase Claudine utuye mu Kagari ka Gahima,Umurenge wa Kibungo nawe yemeza ko ikibazo cy’ubujura kibugarije cyane ndetse hari n’icyifuzo atanga.

Aragira ati : “Ubu bujura bukorwa cyane cyane n’insoresore zanga gukora,baba bafite imbaraga,bakwambura ibyo ufite byose yaba amafaranga,telefoni ndetse n’ibindi..,twifuza ko inzego z’umutekano zafata abakekwaho ubujura bose bagafungwa rwose bikozwe wenda twahumeka nk’iminsi ibiri”.

Niyonagira Nathalie, umuyobozi w’Akarere ka Ngoma avuga ko iki kibazo cyari gihari mu minsi yashize ariko cyarakemutse gusa ngo agiye gufatanya n’inzego z’umutekano bagikurikirane.

Yagize ati : “Mu minsi yashize niho havurwaga ikibazo cy’ubujura mu mirenge imwe n’imwe igize Akarere ka Ngoma,ariko ku bufatanye n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye iki kibazo cyarakurikiranwe maze ababukekwaho barafatwa bamwe barafungwa,duhora dukora inama ahantu hatandukanye,yaba mu tugari ndetse n’imirenge,ntaho bari bongera kutugaragariza iki kibazo,ariko ubwo tugiye kugikurikirana”.

Yakomeje agira ati : “Turasaba abaturage gutangira amakuru ku gihe ku muntu ukekwaho ubujura,tugiye gukaza amarondo,kandi turanasaba abaturage kwirinda kugenda bwije ahantu hakunda kuvugwaho ubujura ndetse bwaba bunije umuntu akirinda gukora urugendo ari wenyine”.

Kuba abaturage bavuga ko babangamiwe n’ikibazo cy’abajura babacucura utwabo,ubuyobozi bukemeza ko iki kibazo cyari gihari ariko bukakivugutira umuti,aha niho abaturage bahera bemeza ko ngo cyaba cyaragarutse bityo bagasaba ko aho kivugwa hagakwiye gukazwa umutekano.

Gusa na none akenshi usanga abajura bafatwa bagafungwa nyuma y’iminsi ibiri bakarekurwa ari cyo gituma usanga ubujura budapfa gucika burundu hirya no hino mu gihugu.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro