Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Gashyantare 2024 iyobowe na Perezida Paul Kagame, yashyize mu myanya abayobozi batandukanye barimo Gen Patrick Nyamvumba, wagenwe nka ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania usimbura Fatou Harerimana wari muri uwo mwanya.
Gen Nyamvumba yahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda kuva mu 2013 kugeza mu 2019 ndetse aba na Minisitiri w’Umutekano.
Francis Kamanzi yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi asimbuye Yamina Karitanyi wari uyoboye icyo kigo kuva mu 2021 mu gihe Fatou Harerimana yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Pakistan.
Benedicto Nshimiyimana, yagizwe umujyanama muri ambasade y’u Rwanda muri Hongrie.
Muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane, Marie Grace Nyinawumuntu yabaye Umuyobozi Mukuru ushinzwe Uburayi, Amerika n’Imiryango Mpuzamahanga, Teta Gisa Rwigema aba Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika naho Virgile Rwanyagatare aba Umuyobozi Mukuru ushinzwe Aziya, Pacifique n’Uburasirazuba bwo hagati.
Muri iyi nama y’Abaminisitiri kandi hemejwe politiki y’ivugururwa rya Kaminuza y’u Rwanda, Politiki y’Igihugu y’Umuryango n’imirire myiza, Amasezerano yo kugurisha Laboratoire Pharmaceutique du Rwanda (LABOPHAR) ifitwe na Guverinoma y’u Rwanda, ikegukanwa na Depot Pharmaceutique et Materiel Medical Kalisimbi Ltd.
Ibyemezo byose byafatiwe mu nama y’abaminisitiri.
Jean Damascene Iradukunda/ kglnews.com