Ndizeye Samuel usanzwe ari Kapiteni wa Rayon Sports yavuze umukinnyi wa APR FC ukunda kumuzonga ku buryo iyo amakipe yombi yenda guhura bituma adasinzira

Myugariro wo hagati mu ikipe ya Rayon Sports akaba na visi Kapiteni wa Rayon Sports yatangaje ko rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu Burundi Shabani Hussein Tchabalala na Bizimana Yannick ari bo ba rutahizamu bakunda kumugora.

Kuva Ndizeye Samuel yagera mu Rwanda avuga ko rutahizamu wa AS Kigali, Shabani Hussein Tshabalala na Bizimana Yannick ari bo bamugora cyane nk’uko yabitangarije IGIHE dukesha iyi nkuru.

Yagize ati “Ba myugariro benshi batinya umukinnyi utaguma hamwe. Mu Rwanda rero rutahizamu utaguma hamwe ni Tshabalala, undi ni Yannick ariko we si cyane kuko ingano ye itamwemerera kwiruka cyane ngo agusige.”

Uyu myugariro ari mu mwaka wa nyuma w’amasezerano ye muri Rayon Sports. Amakuru yizewe ahari ni uko nta biganiro biratangira byo kuyongera, gusa hari andi makuru avugwa ko ikipe ya Police FC yifuza kuzamusinyisha.

Uyu musore usanzwe ari umwe mu bakinnyi bakomeye ba Rayon Sports, avuga ko akunda gutangira ibiganiro iyo amasezerano yari afite arangiye ngo bitamuvangira mu kazi.

Ndizeye Samuel amaze imyaka ine akinira Rayon Sports. Muri icyo gihe avuga ko yayigiriyemo ibihe byiza nubwo atarabasha kuyitwaramo igikombe.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda