Ndayishimiye arashinja Kabarebe kumuharabika: “Yansebeje kandi twari inshuti”

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko yababajwe bikomeye n’ibirego yashinjwe na James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta y’u Rwanda ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere. Kabarebe yamushinje guhamagarira Abanye-Congo kwica bagenzi babo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge.

Mu kiganiro yagiranye na BBC, Perezida Ndayishimiye yavuze ko atumva impamvu Kabarebe yamushinje ibyo, kandi barigeze kuba inshuti.

“Kabarebe turaziranye, twari n’inshuti. Ariko kumparabika gutya akanansebya birambabaje. Biriya ni umuteguro. Ni ko bakora—barabanza bakagusiga icyaha, bakakwambura ubumuntu mu maso y’abantu, kugira ngo nibategura abantu bazabifate nk’ibisanzwe.”

Uyu mukuru w’u Burundi yahakanye ibivugwa ko ubutegetsi bwe bufasha umutwe wa FDLR, urimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

“Barabeshya. Ni bimwe bavuga ngo umwanzi w’umwanzi wawe ahita aba inshuti. Ariko nta shingiro bifite.”

Ndayishimiye yavuze ko u Burundi budakorana na FDLR, ahubwo ko bwamaze no gushyikiriza u Rwanda inkozi z’ibibi nyinshi zahungiye iwabo. Ati:

“Ndetse n’ubu, imipaka ifunze, ariko twaheruka kohereza mu Rwanda inkozi y’ikibi yari yarahungiye iwacu.”

Gusa ibi birego Perezida w’u Burundi yahakanye bije mu gihe Ingabo z’u Burundi zisanzwe zifasha Leta ya Congo mu ntambara ihanganyemo na M23, ibintu byemejwe n’impuguke za LONI mu madosiye yashyizwe ahabona mu minsi ishize.

Muri izo raporo za LONI, byagaragajwe ko ubutegetsi bw’i Gitega bwakiriye abayobozi bakuru ba FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro irwanya u Rwanda, bakagirana ibiganiro ku bufatanye bwo guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Hari n’amakuru avuga ko bamwe muri abo bayobozi bacumbikiwe n’igisirikare cy’u Burundi mu ishyamba rya Kibira.

Related posts

Abaturage b’ i Burundi bishimye uburyo Perezida wabo yikoreye umusaraba ,Bamwe bati’ “Ahubwo ni wowe tuzasenga kuko udukorera ibintu byiza”

Joseph Kabila yageze muri Congo anyuze mu Mujyi wa Kigali, benshi baratungurwa

Kigali_ Musanze: Harakekwa icyaba cyateye impanuka yatumye abari bagiye kurugendo bashya ubwoba abandi babura ubuzima.