Nawe ushobora kwibaza impamvu abakirisitu b’ iki gihe bizihiza Noheli gusa ariko ku munsi wo guha impano abatishoboye ‘ Boxing Day’  ntibatange n’ imwe ,ubona biterwa ni iki?

Umunsi ukurikira Noheli, (Boxing Day) ni umunsi ufatwa nk’ikiruhuko mu bihugu byinshi cyane cyane ibikoresha icyongereza, mu gisobanuro cy’inkomoko yawo uyu ni umunsi wo gutanga impano ku bakene n’abatagira kivurira.Boxing Day ni umunsi w’italiki 26 Ukuboza, umunsi ukurikira Noheli. Amateka agaragaza ko uyu munsi wakomotse mu bwami bw’Ubwongereza, ni na yo mpamvu ibihugu bikoresha icyongereza biwuha agaciro gakomeye.

Gusa no mu bihugu nka Catalonia na Spain uyu munsi na ho uhabwa agaciro ndetse no mu bihugu bimwe by’Iburayi nka Germany, Poland, Netherlands, na Scandinavia uyu munsi bawufata nka Noheli ya kabiri nubwo bimwe muri ibyo bihugu bikoresha igifaransa.

Kuki wiswe Boxing Day ( Umunsi w’udukarito )?

Amateka yerekana ko inyito ya Boxing Day yakomotse mu gihugu cy’Ubwongereza ahagana mu 1830. Ubusanzwe kuri Noheli, n’iminsi mike ibanziriza Noheli cyabaga ari igihe cyo gukusanya impano zo guha abantu badafite ubushobozi, abakene, abagaragu, n’abandi bantu bacirirtse.

Mu mijyi, ku nsengero n’ahandi hantu hahurira abantu benshi kuri Noheli hashyirwaga udukarito two gushyiramo impano za Noheli (Christmas-box) kugirango abantu bagende bashyiramo icyo bifuza gutanga nk’impano za Noheli (Christmas Gifts).Mu biti by’imitako ya Noheli bigenda bishyirwa ahantu hatandukanye, hanashyirwagaho udukarito two gushyiramo izo mpano.

Ku munsi ukurikira Noheli rero ari wo witwa Boxing Day, cyabaga ari igihe cyo gufungura twa dukarito turimo impano hanyuma zigahabwa abakene n’abandi bantu batagira ibyo kurya bihagije.

Gusa muri iyi minsi, kuri Boxing Day, usanga abantu badaha agaciro ibijyanye no gufasha abantu no kubaha impano. Ibi ntawamenya neza ikibitera ariko byashoboka ko ari ukwikunda kwaje mu bantu bikabatera ubugugu.Mu bwongereza, mu kinyejana cya 17, abacuruzi bagiraga umuco wo guha impano ya Noheli abantu babaga bashinzwe kubikorerera imizigo babashimira ko bakoze neza mu gihe cy’umwaka wose.

Ku munsi ukurikiye Noheli rero, aba bakozi babaga bemerewe gutahana za mpano mu miryango yabo kuko babaga banahawe ikiruhuko. Ibi byakorwaga no kubacakara b’icyo gihe dore ko na bo bahabwaga umudendezo ndetse bagahabwa impano na bo bakishimira ibihe bya Noheli.

Muri Afurika y’Epfo nk’igihugu cyakolonijwe n’Ubwongereza, mu myaka ya 1980, abagaragu, abaja, abantu babaga bashinzwe gukusanya imyanda, no gukama inka z’abatunzi babaga bemerewe gukomanga ku nzugi za ba shebuja rimwe mu mwaka, basaba impano ya Noheli gusa.Mu Bihugu byinshi birimo n’u Rwanda, iyo itariki ya Boxing Day ihuye n’umunsi wo kuwa Gatandatu cyangwa ku Cyumweru, ikiruhuko cy’uwo munsi gishyirwa kuwa Mbere ukurikiyeho.Muri New Zealand ho iyo umuntu agiye gukora ku itariki 26 Ukuboza, ahabwa ibihano kuko Boxing Day ni ikiruhuko cy’itegeko.

Mu Bwongereza, Canada, Australia na New Zealand uyu munsi bawufata nk’umunsi wo guhaha kuko ibiciro biba byagabanyijwe cyane ndetse abacuruzi benshi bakingura kare kandi uwo munsi igihugu cyinjiza umusoro ku nyungu mwinshi.

Bite n’abakirisitu bizihiza Noheli muri iyi minsi?

Muri iyi minsi, abenshi mu bantu bizihiza Noheli usanga kuri Noheli bakora byinshi byo kwinezeza, bakabaga inka, bakagura imyambaro mishya, bagataka imitako idasanzwe, bagatumira inshuti zabo bagasangira bakishima, ariko ni gake bibuka ko hari abakene birirwa basabiriza bakeneye ubufasha.Abakirisitu bizihiza Noheli, Umunsi uyikurikiye bawufata nk’ikiruhuko gisanzwe, ugasanga bawufata nk’umwanya wo kuruhuka cyangwa gukomeza kwishimana n’inshuti, abavandimwe n’abanyamuryango nyamara benshi ntibazirikana ba bakene badafite ibyo kwishimishamo.

Nubwo abantu bose muri rusange bakwiye kumenya ko Gutanga bizanira umugisha abantu kurusha guhabwa, ku bantu bemera Noheli nk’umunsi wo kwibuka ivuka rya Yesu, baba bakwiye no kugaragaza imbuto zo kwakira uwo Yesu, muri izo mbuto hakabamo no gutanga impano ku bakene kugirango na bo bamenye ko uwo Yesu wavutse, akavukira mu bantu agira neza.Ku bantu rero bizihiza Noheli, bari bakwiye no gusobanukirwa imvano y’ikiruhuko gikurikira Noheli kandi bagakora icyo igisobanuro cy’uwo munsi cyerekezaho “Gutanga impano ku bantu batishoboye”aho gupfa kuruhuka gusa. Bitabaye ibyo, imbuto zo kwakira Yesu wabavukiye zaba zitabonetse bigasa no kwakira Yesu by’igice.

Related posts

Zimwe mu ingaruka ushobora guterwa no kurya amandazi ashyushye ku buzima bwawe!

Inkuru yakababaro uwabaye umuyobozi wungirije wa RBA yitabye Imana

Umubyeyi wonsaga yakubiswe n’ inkuba ahita apfa, Ubuyobozi yari icyo bwasabye abaturage b’ i Rutsiro.