Mutsinzi Ange w’Amavubi yafashije ikipe ye kugarura icyizere muri UEFA Conference League

Mutsinzi yafashije Zira FK kwigobotora Osijek!

Myugariro w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Mutsinzi Ange Jimmy yafashije ikipe ye ya Zira FK kuva inyuma igombora N[ogometni] K[lub] Osijek mu mukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, icyizere cyo gukina amatsinda ya UEFA Conference League kuri Mutsinzi kiragaruka.

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Kane taliki 08 Kanama 2024, wari ukomeye cyane kuko icyiciro bagezemo ari cyo cya nyuma kugira ngo ikipe ikirenze ihite yinjira mu matsinda ya UEFA Conference League izakinwa n’amakipe akomeye i Burayi nka Chelsea n’andi.

Zira FK ya Mutsinzi isanzwe ibarizwa muri Shampiyona ya Azerbaijan, yari yakoze urugendo ruyerekeza kuri Stade Opus Arena ikipe ya NK Osijek yo muri Croatie isanzwe yakiriraho.

Mutsinzi yabanje mu kibuga ndetse akina iminota yose neza cyane. Ku munota wa 36, Jeyhun Nuriyev wa Zira FK yatakaje umupira maze abakinnyi ba NK Osijek babanyura mu rihumye mbere gato y’uko Domagoj Bukvic acomekera Anton Matkovic umupira maze agahita afungura amazamu.

Ikipe ya Mutsinzi yakomeje gusatira ireba ko yasubira iwayo nibura idatsinzwe ariko bikomeza kunanirana. Kera kabaye ku munota wa 90+6’ w’umukino, Raphael Utzig wari winjiye mu kibuga asimbuye yatuwe hasi mu rubuga rw’amahina maze umusifuzi ahita yanzura ko ari penaliti yahise aniterere maze ayinjiza neza, biba 1-1 umukino urangira utyo.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku Munsi w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya, taliki 15 Kanama 2024 kuri Stade Dalga Arena iherereye mu murwa mukuru, Baku wa Azerbaijan aho iyi kipe ya Mutsinzi Ange Jimmy isanzwe yakirira iyi mikino.

Mutsinzi yafashije Zira FK kwigobotora Osijek!
Ubufatanye bwa Mutsinzi na Mugenzi we, Ruan mu bwugarizi bumaze gutanga umusaruro!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda