Abagore n’abakobwa ubusanzwe ni abantu badakunze kwatura ngo bavuge amabanga yabo ku bantu bakundana. Ibi bituma hari ibintu badakunze kuvugisha ukuri igihe umusore bakundana abimubajije
Niba uri umugabo ukaba utekereza kuba wabaza kimwe muri ibi bintu tugiye kugarukaho umukobwa mukundana, ni byiza ko ushaka uburyo buhambaye bwo kukibazamo byaba na ngombwa ukikorera ubwawe bushakashatsi kugira ngo ubimenye aho kugira ngo ufate umwanya wawe ubibaza umugore cyangwa umukobwa mukundana kuko akenshi ntazakubwiza ukuri.
- Umubare w’inshuti bakundanye mbere:
Abakobwa ni bo bakunze guhura n’umubare munini w’ababasaba urukundo kandi ntibajya bihutira gusubiza ko bidashoboka bityo bigatuma bagira inshuti nyinshi kandi buri imwe izi ko ari yo mwami w’umutima. Mu rwego rwo kwirinda kugira abo batakaza mu gihe batarabona abo bubakana ingo cyangwa se kuba bakwisenyera bahitamo kubeshya umubare w’abasore bigeze kuba inshuti banga ko umugabo cyangwa umusore ubibabajije yabafata ukundi dore ko abenshi baba bafite urutonde rurerure kuri uwo mwanya.
- Impamvu zo gutandukana n’umukunzi cyangwa abakunzi babanje
Mu gihe umugore cyangwa umukobwa afite umukunzi batandukanye, ntibiba byoroshye ko yavugisha ukuri ku mpamvu yabiteye kuko ahanini baba banga ko byamugusha mu kundi gutandukana.
- Imyaka ye
Abenshi mu b’igitsina gore ubusanzwe ntibaryoherwa no kumva imyaka ye isingira iy’ubusaze, ibi bituma iyo bamwe muri bo babajijwe imyaka bayigabanya kubera kwanga ko umubajije yakumva ko akuze cyane. Nunahura n’umusore uzamubwire ko yashaje, ariko ku bagore ho, hari n’ufite imyaka myinshi wakwita umukecuru mukagerana kure. Si ibyo kwemerwa gutyo gusa rero mu gihe hagize umugore cyangwa umukobwa ukubwira imyaka afite kuko ni bacye cyane bakubwiza ukuri.
- Imiterere y’akazi
Bitewe n’uko akazi umuntu akora kagaragaza byinshi ku gaciro ke, mu muryango ndetse n’imimerere ye, akenshi usanga abagore bakunda gutaka akazi bakora bagerageza kumvikanisha ko ari keza, gakwiriye,…mu rwego rwo kumvikanisha ko bashoboye kandi ari abo kwizerwa.
- Ibijyanye n’imitungo
Abagore n’abakobwa bakunze kubeshya ku bijyanye n’umutungo kandi inshuro nyinshi babeshya bavuga ko ari nta kintu bafite. Ibi akenshi babibeshya mu rwego rwo kugira ngo abagabo cyangwa abasore bakundana batavaho bivumbura ko barushwa imitungo cyangwa se bakaba bakwanga kubitaho no kugira ibyo babagurira bumva ko babyishoboreye. Hari n’ababikora mu rwego rwo kugira ngo umusore atamwigundirizaho kubera iyo mitungo nta rukundo amufitiye kuko abenshi bakunda gukundwa no kwitabwaho bigiye kure.
- Ibiciro by’imyambaro n’imirimbo
Benshi mu bagore cyangwa abakobwa bagabanya ibiciro mu gihe bavuga ku myambaro n’imirimbo byabo ndetse n’ibindi bintu batakaza mu kwirimbisha. Ahanini ibi babibeshya mu rwego rwo kwerekana ko ari abanyamutima badasesagura, akenshi bakavuga ibiri hasi igihe babwira abakunzi babo ariko bagera mu bakobwa cyangwa abagore bagenzi babo bakaba bavugisha ukuri cyangwa bakanabizamura.
- Iby’uko bakoze imibonano mpuzabitsina
Benshi mu bagore ntibajya bahishurira abagabo ko baba hari undi muntu bakoranye nawe imibonano mpuzabitsina mbere y’uko bashyingirwa. Ku bakobwa naho ntibaba bashaka guhishurira abakunzi babo ko baba bararyamanye n’abandi bahungu mbere y’uko bakundana.
N’iyo babyemera birinda kuvuga ibijyanye n’inshuro ndetse n’umubare w’abo baba bararyamanye cyangwa ugasanga aragaragaza ko ubwo babikoraga bose bari abana bikinira kugira ngo yumvikanishe ko nta kintu abiziho ndetse umugabo bitaba byatuma yumva amutakarije ubushake n’amatsiko kuko yumvise ko yaryamanye n’abandi mbere nk’uko Inyarwanda.com dukesha iyi nkuru yabigaragaje.