Mvukiyehe Juvenal wavuye muri Kiyovu Sports ajyanye ibye byose yamaze kugura ikipe ye

Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 17 Ukwakira nibwo inkuru y’uko Mvukiyehe Juvenal waherukaga kwirukanwa muri kiyovu Sports yamaze kugura ikipe ya Rugende FC yagiye hanze.

Mvukiyehe Juvenal asanzwe ari visi Perezida muri Rwanda Premier league Board. Uyu Mugabo yahagaritswe muri kiyovu Sports nyuma yaho yashinjwaga gukora ibikorwa bituma ikipe yisanga mu gihombo. Ndetse hari hamaze igihe humvikana amakuru atarimo ubwumvikane hagati ye na Ndorimana Jean François Régis uzwi nka General kuri ubu uyobora Kiyovu Sports Association.

Nyuma yo kugura iyi kipe, Mvukiyehe Juvenal yahise asura abakinnyi mu myitozo ndetse abimbwira birambuye, abamenyesha ko bataje gutinda mu cyiciro cya kabiri, ashaka ko umwaka utaha izahita izamuka.

Iyi kipe isanzwe ikinira imikino yayo mu Karere ka Gasabo ahazwi nka Rugende, ni imwe mu makipe azwiho kugira abakinnyi b’abana bakiri bato.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda