Abanyamakuru baherutse gutabwa muri yombi , Urwego rw’ Abanyamakuru bigenzura rwagize icyo rubatangazaho

Ifoto: Mugisha Emmanuel Umunyamabanga nshingwabikorwa wa RMC

Kuri uyu wa Kabiri tariki 17.10.2023 ,nibwo Urwego rw’abanyamakuru bigenzura, Rwanda Media Commission, ( RMC), rwatangaje ko ruri kuganira n’abashinzwe iyubahirizwa ry’amategeko ku bibazo by’abanyamakuru baherutse gufungwa.

Itangazo uru rwego rwashyize kuri X, rivuga ko ruri gukurikiranira hafi iby’ibi bibazo kandi ngo ubufasha bwo mu rwego rw’amategeko bakeneye buri gutangwa binyuze ku banyamateko buru rwego n’abandi bafatanyabikorwa barwo,Ku rundi ruhande, ruvuga ko rwizeye ko ubutabera bw’u Rwanda budahengama, ahubwo bushyira amategeko mu bikorwa binyuze mu buryo buteganyijwe nayo.

Muri uyu mujyo, RMC isaba abakora iperereza ku birego abanyamakuru baregwa kubikora badahengamye, bakagenzura ibimenyetso byose ntacyo birengagije mu butabera busesuye,Itangazo ry’uru rwego rivuga ko rushyigikiye ko abanyamakuru bakorera mu mujyo kandi bakishyira bakizana ariko byose bigakorwa mu mbibi z’amategeko n’amahame agenga itangazamakuru.

Uru rwego kandi ruvuga ko rukora k’uburyo abanyamakuru bakora mu buryo budahutaza abaturage ari nabo bashinzwe kuvugira, kandi rugasaba abanyamakuru guhora bigengesera birinda kugira icyo bahungabanya muri rubanda, bazirikaba ko ubwisanzure bwabo butagomba kurenga imbibi zigenwa n’amategeko n’amahame agenga umwuga wabo.

Ibi RMC ibitangaje nyuma y’uko hari abanyamakuru babiri baherutse gufungwa umwe avugwaho ruswa, undi akavugwaho gutukanira mu ruhame n’ibindi byaha,Kuri X hari abari basabye uru rwego kwinjira muri ibi bibazo, ntibyirirwe  bijya mu manza mpanabyaha ziburanishwa n’inkiko z’u Rwanda.

Icyakora iyo usuzumwe itangazo rya RMC usanga isa n’ivuga ko iby’aba banyamakuru ari ibibazo birebana n’amategeko mpanabyaha, bityo bikaba birenze ubushobozi uru rwego rugenerwa n’amabwiriza yarushyizeho.

Itangazo rya RMC

Related posts

Iyo umaze igihe ntacyo ukora uba urimo guta umwanya_ Umwe mu bagororerwa mu kigonkororamuco

Perezida Kagame yagaragaje Latvia nk’umufatanyabikorwa mwiza kandi ufite ibyo ahuriyeho n’u Rwanda

Hari umuyobozi wo mu karere ka Ruhango ufungiwe mu nzererezi