Musore cyangwa mugabo dore Ibimenyetso ndetse nuko wakwirinda Caligynephobia : ubwoba bwo gutinya abakobwa cyangwa abagore beza

Abasore cyangwa abagabo benshi ngo batangira gutinya abakobwa beza bakiri bato

Buri wese hano ku isi agira ikintu atinya kuburyo iyo ukibonye cyangwa ukagitekereza wuzura ubwoba nibyo bita phobia mundimi zamahanga urugero nkanjye ntinya amzazi menshi , Bushobee atinya ibikeri nabandi bafite ibyo batinya.  Ndashaka kuvuga kuri Caligynephobia ubwoba umugabo cyangwa umusore agira iyo abonye umukobwa cyangwa umugore wuje uburanga .

Bishobora kuba byarakubayeho ukaba uri mu ishuri , muri bus cyangwa ahandi maze hakaza umukobwa mwiza cyane ngo mwicarane maze umutima wawe ugahita utera cyane ubwoba bukakuzura ukumva ugize panic ikomeye, waba wari uri kuvuga ukabura nijambo na rimwe wavuga muri kumwe?  ibi ni ibimenyetso byuko ufite caligynephobia  cyangwa venustraphobia  ubwoba bwo gutinya ibyuki . ubu bwoba kandi buba kubagabo gusa. Ubu boba ni bubi kuko butera inzozi mbi (nightmare) kuri benshi bakaba banarwara umutima nkuko bigaragara kurubuga www.fearaz.com . Ubu bwoba butandukanye na gynephobia kuko ubu bwo ni ubwoba busanzwe bwo gutinya abore muri rusange , ubu bwoba bwo nanabwita isoni nubwo ataribyo.

ESe ubu bwoba bwo gutinya abakobwa or abagore beza buterwa niki?

Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko ubu bwoba umuntu ashobora kubuvukana yarabutewe nababyeyi be. Ubundi bushakashatsi butangaza ko bishobora no guterwa nuko umusore cyangwa umugabo yaba yarigeze kwangwa numukobwa mwiza cyangwa akamuserereza  maze uko igihe kigenda bikavamo ubwoba (Phobia) maze umuntu agatangira kugira ibyiyumvo bitari byiza uko buri gihe ari kumwe numugore or umukobwa mwiza bikarangira bivuyemo caligynephobia (ubwoba bwo gutinya abakobwa cyangwa abagore beza). Gusa no kuba inshuti yawe or umusore mukorana yarigeze guseba bitewe numukobwa cyangwa umukobwa mwiza bishobora nawe kukuviramo kugira ubu bwoba.

Hari nabagabo kandi ngo batigirira ikizere bityo bakumva ko byagenda nabi igihe cyose bavugana numukobwa mwiza. Imiryango yacu cyangwa inshuti  zacu nabo bashobora gutuma umwana akura yanga abakobwa cyangwa abagore beza. Abana bato cyane batangira kugira ubu bwoba bafite imyaka mike ugasanga uko babonye umukobwa mwiza barira cyangwa bakajya kwihisha. Gusa ubu bwoba bwavurwa bugashira.

Namenya gute ko mfite ubwoba bwo gutinya abakobwa beza “Caligynephobia?

 

Igihe cyose uzaba  uri kumwe numukobwa cyangwa umugore mwiza ukagira bimwe muri ibi bimemyetso uzamenyeko ufite ikibazo  cyangwa se umwana wawe bikamubaho cyangwa wowe mukobwa ukabona uwo bibayeho uzamufashe:

Gutitira cyane utazi uko bije, kuvuza induru or kurira, gutera bidasanzwe kumutima, kuzana ibyuya mubiganza, kwitsamura, umutwe, kuruka, guhumeka cyane, kubura umwuka nibindi, kumva wakwiruka, kubura inyifato kukantu kadasobanutse nibindi. Abagabo benshi bafite babaye imbata ya Caligynephobia bakomeza kuba stable igihe bari kumwe nabkobwa beza ibi bikaba ikibazo mumibanire nabandi cyane abo badahuje igitsina. Nubwo abantu bashobora kumva ko Caligynephobia Atari ibintu birenze ngo hari abayigira bagahitamo kuba single ubuzima bwabo bwose mukwirinda ko bahura numukobwa mwiza

Nakora iki mugihe menyeko mfite Caligynephobia?

Mugihe ubonye ko ufite Caligynephobia ihutire kwiyitaho ukora utuntu ukunda, wiyegereza inshuti numuryango kandi ukumva ko abakobwa beza bataryana. Meditation burya nayo ngo yagufasha. Iyegereze abantu bakumva kandi bakuba hafi cyane, ibi bizagufasha muguhangana na Caligynephobia. Egera kandi abajyanama abo twita Psychotherapy aba bakugira inama kandi bakagufasha kumv amarangamutima yawe.

 

 

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Zimwe mu ingaruka ushobora guterwa no kurya amandazi ashyushye ku buzima bwawe!

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42