EXCLUSIVE:APR FC yamaze kumvikana n’abakinnyi 8 barimo babiri ba Rayon Sports.

Kuri ubu kipe ya APR FC itozwa na Mohammed Adil Erradi yamaze kumvikana n’abakinnyi 8 bakinira amakipe atandukanye mu Rwanda, aba bakinnyi nkuko ubuyobozi bwa APR FC bubitangaza igisigaye n’uko abo bakinnyi bumvikana n’amakipe basanzwe bakinira.

Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu bimaze kumenyerwa ko iyo umwaka w’imikino urangiye iba igomba gusinyisha abakinnyi b’Abanyarwanda baba baritwaye neza kurenza abandi.

Mu mpeshyi ya 2022 nibwo izasinyisha abakinnyi 8 yamaze kurambagiza, barimo babiri ba Gorilla FC, babiri ba Rayon Sports, babiri ba Marines FC, umwe wa AS Kigali n’uwa Mukura.

Abo bakinnyi ni umuzamu Hakizimana Adolphe, myugariro w’ibumoso Hakizimana Felicien, myugariro wo hagati wa rayon sports, abakinnyi batatu bo hagati aribo Iradukunda Simeon, Nshimiyimana Tharcisse na Ishimwe Fiston, hakiyongeraho abakinnyi babiri basatira banyuze mu mpande aribo Hakizimana Fiacre na Niyibizi Ramadhan.

APR FC irahabwa amahirwe menshi yo kwegukana aba bakinnyi cyane cyane hagendewe ku bushobozi bw’amafaranga ifite.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda