Musanze:  Yari avuye kwishakira imibereho agiye kugera aho atuye asanga abagizi ba nabi bamutangiriye , bamwambura amafaranga yose yari afite   baranamukomeretsa, irondo rirahagoboka

Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki 17 Nzeri 2023 nibwo Hakizimana Isaac w’imyaka 31 wo mu Kagari ka Cyabararika, Umurenge wa Muhoza ho mu Karere ka Musanze, yagejejwe mu bitaro bya Ruhengeri nyuma yo gukomeretswa n’abagizi ba nabi, bamutangiriye mu nzira baranamwambura akaza gutabarwa n’irondo.

Inkuru mu mashusho

Mu kiganiro n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Cyabararika Bwana Nduwayo Charles yatangaje ko hari abasore batatu bafashe uwo mugabo ubwo yari atashye bakamukubita barangiza bakanamwambura.

Mu magambo ye yagize ati “Hari mu ijoro mu ma saa tanu ubwo yatahaga, ageze kuri butike yegeka igare yari afite ajya kugura akantu, ibisambo biterura rya gare bishaka kuryiba abyirutseho asanga ni umupango bamupangiye, baramukubita agundagurana nabo”.

Uyu mugabo avuga ko bamwambuye amafaranga ibihumbi mirongo inani  (80000 Rwf) bakomeje kumwirukankana bamukubita n’ibuye mu mutwe baramukomeretsa

Gusa uyu muyobozi yanakomeje agira ati  “Irondo rikihagera ibyo bisambo byarirukanse, mu gitondo dufata umwe muri ayo mabandi abandi babiri baracyashakishwa, kandi na bo turabafata kuko yarabamenye yamaze no kubatubwira, iyo bakoze icyaha nk’uko bahita bacika bakibagiza bakazagaruka nyuma”.

Uwo muyobozi kandi yavuze ko bakomeje gukaza uburinzi, hifashishijwe amarondo, mu rwego rwo guhashya ubwo bujura bukomeje gufata indi ntera.

Ibyo bikimara kuba Hakizimana Isaac yahise ajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri aho yitabwaho n’abaganga, mu gihe uwafashwe yagejejwe kuri Polisi kugira ngo ashyikirizwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ni mugihe kandi abandi bagishakiswha.

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.