Musanze FC yahize kunigira APR FC i Kigali, Ese ubwo bushobozi irabufite???

Mu gihe habura amasaha make ngo APR FC na Musanze FC zikine umukino w’ikirarane cy’umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Musanze yatangiye gushotora APR.

Ibinyujije Ku mbuga nkoranyambaga zayo by’umwihariko kuri Twitter, ikipe ya Musanze FC yafashe ifoto y’Ingagi nini cyane nka Kimwe mu birango byayo iri kuniga Intare, ubusanzwe intare nicyo kirango cya APR FC. Nyuma y’iyo foto banditseho bati: umukoro ukuriyeho.

Aya makipe agiye guhura muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ku nshuro ya 24. Mu nshuro 23 ziheruka, APR FC yatsinze 17, banganya inshuro 4, Musanze FC itsinda ebyiri. Musanze FC izaba yakiriwe na APR FC kuri sitade ya Kigali Pele stadium ntiratsindira i Kigali.

Mu mikino ine ya shampiyona uyu mwaka Musanze FC imaze gukina, yatsinzemo 3 inganya 1. Kurundi ruhande APR FC imaze gukina 3 yatsinzemo 2 inganya 1. Aya makipe icyo ahuriyeho n’uko yombi ataratsindwa Umukino uyu mwaka muri shampiyona.

Musanze FC iyoboye urutonde rwagateganyo rwa shampiyona n’amanota 10, mu gihe APR FC iri ku mwanya wa 4 wa shampiyona n’amanota 7. Bishatse kuvuga ko ikipe ya APR nitsinda izahita inganya na Musanze FC amanota.

Umukino wo kuwa gatanu uzaba i Saa 18h00. APR FC ikeneye kwiyunga n’abafana bayo nyuma yo gutsindwa ibitego 6-1 na Pyramids FC mu mikino ny’Afurika.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda