Habaye impinduka zidasanzwe mu bakozi bo mu Karere ka Ruhango.

????????????????????????????????????

Hakozwe impinduka zitunguranye ku nzego zinyuranye mu bakozi bo mu Karere ka Ruhango aho komite nyobozi y’aka Karere yakoze impinduka ihinduranya abayobozi ku rwego rw’Akarere no kurw ‘Umurenge ku buryo bukurikira;

Mu makuru yatanzwe n’abakozi bo mu Karere avuga ko; Umuyobozi w’Ishani ry’Ubutaka, Imiturire n’ibikorwaremezo Habineza Emmanuel yajyanywe mu Ishami ry’Iterambere n’Imibereho myiza Munyankindi Christian bakoranaga mu Ishami ry’Ubutaka ahabwa Ishami rishinzwe kurengera abatishoboye n’abafite ubumuga.

Ayinkamiye Jeanne wari ushinzwe gupima ubutaka azamurwa mu ntera ahabwa kuyobora Ishami ry’Ubutaka, Imiturire n’ibikorwaremezo by’agateganyo.

Mukasekidende Chantal wari Ushinzwe Imali n’Ubutegetsi azamurwa mu ntera ahabwa inshingano z’Umuyobozi w’Imirimo rusange by’agateganyo DM).

Nizeyimana Grégoire wari ushinzwe Inozabubanyi (PRO) mu Karere yoherezwa mu Bitaro bya Kinazi.

Ndagiwenimana Augustin wari ushinzwe Ibikoresho yoherezwa mu Murenge wa Byimana kuba Umukozi ushinzwe Imali n’Ubutegetsi.

Habiyaremye François Umuhuzabikorwa w’Ikigo cy’Urubyiruko yongererwa inshingano zo kuba Umukozi ushinzwe Inozabubanyi n’Itangazamakuru by’agateganyo asimbuye kuri uwo mwanya Nizeyimana Grègoire.

Havugimana Gallican wari Ukuriye Ishami ry’Imibereho myiza ry’Imibereho myiza y’abaturage ahabwa inshingano zo kuyobora Ishami ry’Ishoramali no guteza imbere Umurimo (BDE) asimbuye kuri uwo mwanya Mudacogora Lionel. Uyu Mudacogora ajya kuyobora Ishami ry’Imari n’Ubutegetsi.

Izi mpinduka zo guhindurirwa imyanya zakomejereje mu Mirenge abayobozi bamwe na bamwe b’Imirenge bahindurirwa imyanya kuri ubu buryo;

Gitifu Nemeyimana Jean Bosco wari Umaze imyaka 5 ayobora Umurenge wa Ruhango yoherejwe mu Murenge wa Mwendo, Muhire Floribert wari usanzwe awuyobora yoherezwa mu Murenge wa Mbuye asimbuye Gitifu Kayitare Wellars woherejwe mu Murenge wa Ruhango.

Mu kunoza neza imikorere komite nyobozi y’aka Karere yohereje Gitifu Gasasira François Regis wari Gitifu wa Kabagari kuyobora Umurenge wa Kinazi utari ufite Umuyobozi kuko uwawuyoboraga Nsanzabandi Pascal ari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Mutabazi Patrick wayoboraga Umurenge wa Byimana yoherezwa mu Murenge wa Bweramana asimbuye kuri uwo mwanya Ntivuguruzwa Emmanuel wajyanywe mu Murenge wa Kabagari.

Uwamwiza Jeanne wayoboraga Umurenge wa Kinihira ajyanwa mu Murenge wa Byimana.

Umurenge wa Kinihira na wo uhabwa Gitifu mushyashya witwa Benjamin Ndishimye wakoreraga mu Karere ka Kirehe.

Naho Nahayo Jean Marie yagumye mu Murenge wa Ntongwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens yavuze ko buri gihe impinduka mu kazi ziba zigamije kukanoza, avuga ko bijyana n’imicungire y’abakozi kandi no guhinduranya imyanya ari bumwe mu buryo bwo kubaka Ubushobozi bw’abakozi nk’uko tubikesha UMUSEKE.

Ati”Ibi rero biri mu nshingano za Komite Nyobozi y’Akarere igihe cyose bibaye ngombwa, kandi ni ibisanzwe.”

Ariko uretse n’izi mpinduka zabayeho hari na bamwe mu bakozi bavuga ko hari abahinduriwe imyanya kubera ko batari bagitanga Umusaruro, kuko hari abari bamaze kwandikirwa amabaruwa abasaba ibisobanuro z’inshingano batuzuza neza mu kazi inshuro nyinshi.

Umwanditsi: TUYIHIMBAZE Horeb

Related posts

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.

RIB aricyo yatangaje ku banyamakuru ba Siporo bahano mu Rwanda