Musanze amahano Gitifu yakoreye umuturage yatumye benshi bagira ikikango

 

Mu karere ka musanze haravugwa inkuru ibabaje yumugore wafungiwe inzugi hakoreshejwe imashini zisudira abikorewe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ngo nuko atishyuye amafaranga yumutekano.

Ibi byabaye kuwa10/05/2023 ubwo umunyamakuru wacu yageraga aho ibi byabereye mu murenge wa nkotsi akagali ka Bikara agasanga bavuga ko bashinja abayobozi binzego zibanze kubahohotera bikagera naho bihagurutsa inzego zisumbuye ariko ntibafatirwe imyanzuro niyo bafatiwe ntishirwe mu bikorwa ,kugeza nubwo habaye aya mahano yo gusa nuwirukanye umuturage mubye, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa kagali ka bikara mukezabatware Jean Marie Viane yafashe urugi rwumuturage witwa Nyiramajyambere ararusudira ngo atinjira munzu bigatuma arara hanze we banana be.

Ibyababaje abantu bakavuga ko atari umutekano ahubwo ari ibindi batazi

Ubwo umunyamakuru yageraga muri akagali hari ahagana saamoya za mugitondo yaraye hanze ngo ntasubira munzu atishuye amafaranga 1000frw yumutekano aganira nitangazamakuru nagahinda kenshi yagize ati :”Nari munzu ni cururiza agasururu ngo mbone imibereho yabana mbona gutifu azanye na mudugudu bansaba gutanga amafaranga 1000 yumutekano mubyukuri nari ntaracuruza ngo Mbone ayo guhita mbaha kuko nari mfite 380frw gusa mbabwira ko ayo nari mfite nayaguriyemo abana ibikoresho byishuri nyimara kubabwira gutyo bahita bahamagra umusuderi asudira urugi ku giti kugira ngo ntabona uko ninjiramo birangira ndaye hanze nkuko namwe mubyibonera namwe.mubaturage bamubonye abikora hariho uwitwa sibomana j baptist na Habiyakare Joseph, sibomana avuga ko yabwiye gutifu gushaka ikindi yamuhanisha akareka kumuheza hanze kuko afite abana bato kimwe nabandi bahurije kumushakira ikindi gihano bose gitifu yabwiraga ko ataje gukina nabaturage uyu gitifu avugako mukezabatware jean marie viane avuga ko yafunze iyi nzu kubera kudatanga amafaranga yumutekano no gutuka abayobozi yagize ati twe twafunze inzu mu rwego rwo kumuhana twe twatse amafaranga yumutekano aho kuyatanga ahubwo atuka abayobozi arabaharabika kukarubanda kuba twarahafunze kuriya ni cyo kimwe nko kuhashira ingufuri uwahafunze ni nawe uhafungura ,yakomeje agira ati ahubwo namwe muge mudukorera ubuvugizi kuko natwe tuba tugenzura imikorere yabaturage .umuturage nubwo ari kwisonga ntibivuze ko afata buyobozi uko yiboneye kose natwe ntituriho ngo tubagamire abaturage ahubwo turiho ngo twuzuzanye .

Nyuma yaho nyiramajyambere yitabaje itangazamakuru umunyamakuru yavugushije ubuyobozi bwumurenge na akarere ari nabo bafunguye urugi umunyamabanga nshingwabikorwa wumurege nkotsi kabera kaniziyusi ndetse numuyobozi wa police mukarere ka musanze munyaneza elvis, mu kiganiro kigufi kabera yagiranye nabaturage yagize ati hari igihe umuntu akora akazi agakora ikosa ariko numuturage yakoze ikosa ariko iyo umuturage yakoze ikosa umuyobizi aramikebura ndetse byaba na ngombwa ubuyobozi bukaba bwa mufungira ariko ukabanza ukibaza uuwo ngiye gufungira ni nde ? Aha bisaba gutekereza kabiri, hari amande 50000frw ariko mbere yo kuyamuca reba aho ari buyakure kuko ushobora kuyamuca akagurisha isambu yari imutunze iki gihe ushyiramo kudohora aha niyo mpamvu tuvuga ko gitifu atarebye kure turareba icyo dukora bibaye ngombwa twakoresha ikoranabuhanga tukamuhana gusa namwe baturage ntimwemerewe gutuka abayobozi yari yatanze ikirego kuri RIB ariko nawe turamubwira agisibishe bumvikane ariko ntibizongere.

 

Related posts

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.

RIB aricyo yatangaje ku banyamakuru ba Siporo bahano mu Rwanda