APR FC ishyize Kiyovu Sports mu gafuka ka 10 Kg irafunga mu mukino yari iri guhabwa karibu na Rayon Sports yayitanze kugera i Huye

 

Kuri iki cyumweru, kuri Sitade ya Kigali Pelé Stadium haberaga umukino ukomeye cyane wahuzaga ikipe ya APR FC na Kiyovu Sports mu mukino wo kwishyura wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro.

Uyu mukino watangiye uryoheye amaso ku bawureba ndetse n’abantu bose batabashije kugera kuri Kigali Pelé Stadium. Amakipe yombi yaje ubona ko arimo gushaka igitego bijyanye ni uko umukino ubanza warangiye ikipe zombi ntayibashije kubona intsinzi nkuko biba byitezwe na benshi.

Kuri uko kwatakana kwamakipe yombi, ikipe ya Kiyovu Sports yaje ubona ko ishaka igitego hakiri kare cyane ko byari kuri Sitade ari nabo bakiriye, iyi kipe yaje kubigera igice cya mbere kitaramara n’igihe kinini dore ko ku munota wa 11 gusa rutahizamu Riard Nordien yatsinze kufura neza.

Ntabwo ikipe ya APR FC yaciye bugufi ngo ikipe ya Kiyovu Sports ize ikubite nk’umwana muto, ahubwo nayo yakomeje kugenda ikomanga ngo irebe ko yabona igitego cyo kwishyura biza no kuyihira ubwo igicye cya mbere cyari kigiye kurangira ikipe ya APR FC yabonye Koroneri iterwa neza rutahizamu w’iyi kipe Nshuti Innocent ahita abonera Gitinyiro igitego cya mbere igice cya mbere kiringira ikipe zombi zinganyije igitego 1-1.

Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya Kiyovu Sports yataka cyane, igenda ibona uburyo bumwe na bumwe ariko kubyaza umusaruro bikabananira. Ntabwo ikipe ya APR FC yaje kuyorohera yaje kugenda yataka cyane binyuze kuruhande rwa Ishimwe Christian yazamukanye umupira neza cyane ntakuzuyaza yaje guhita ashyiramo igitego cyiza cyane APR FC ihita ibona ibitego 2.

Ikipe ya APR FC yakoze ibyo benshi batekerezaga, yakomeje kugenda yataka cyane binyuze muri ba rutahizamu bakomeye bayo barimo Mugisha Gilbert, Alain Bacca ndetse n’abandi iza kubona uburyo bukomeye cyane Mugisha Gilbert atera ishoti rikomeye ariko Kimenyi Yves ahita ashyira umupira muri Koroneri itewe ntiyagira icyo ikora. Umukino urangira Kiyovu Sports igayitse cyane kuko hashize igihe itabona intsinzi imbere ya APR FC.

Ikipe ya APR FC umukino waje kurangira itsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1, bivuze ko ikipe ya Kiyovu Sports isigaye kuri Shampiyona gusa ntayo ititonze bishobora kuzarangira ibuze ingoma n’imirishyo. Umukino wa nyuma uzahuza ikipe ya Rayon Sports na APR FC umukino uzabera kuri Sitade ya Huye.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda