Musanze: Abakekwaho kwangiza ibendera batawe muri yombi

I Musanze mu rwunge rw’amashuri rwa Cyuve, hamenyekanye amakuru avuga ko abagabo babiri n’umugore umwe, batawe muri yombi nyuma y’uko basanze ibendera ry’Igihugu ry’aho bakoraga, ryari rimaze iminsi riburiwe irengero ryatoraguwe mu bwiherero bw’umwe muri bo, ritoraguwe n’umwe mu bakoraga isuku kuri cyo kigo.

Iryo bendera ryabuze tariki 31 Werurwe 2024, rihita ritangira gushakishwa, riza kuboneka tariki 4 Mata 2024 risanzwe mu rugo rw’uwo mugore watawe muri yombi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yemeje aya makuru, avuga ko ababikekwaho bashyikirijwe Ubugenzacyaha kugira ngo hakomeze hakorwe iperereza.

Yagize ati “Ibendera barisanze mu bwiherero bwo mu rugo rw’uwo mugore, mu gitondo cyo ku wa kane ahita afatwa atabwa muri yombi ngo hamenyekane uko ryageze muri ubwo bwiherero. Uretse uyu mugore, hari n’abandi bantu babiri bakoraga akazi k’ubuzamu kuri icyo kigo, na bo barimo gukurikiranwa.”

SP Jean Bosco Mwiseneza yakomeje avuga ko Ibirango by’Igihugu harimo n’ibendera, biba bifite ahabugenewe biba, n’igihe bibaye ngombwa ko bibikwa bikagira uburyo bikorwamo.

Itegeko No 30/2018 ryo ku wa 31/11/2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo zijyanye n’imikoreshereze n’iyubahirizwa ry’ibendera ry’igihugu, ivuga ku gusuzugura ibendera cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge.

Uwabikoze iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1,000.00 Frw ariko atarenze 2.000.000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuntu ugaragaweho kugambirira kwiba cyangwa kwangiza ibendera yewe n’uwafatirwa muri uwo mugambi, atangirwa amakuru akabiryozwa kuko aba akoze icyaha gihanwa n’amategeko.

Related posts

Gisagara : Abaturage bavuga ko bazatora FPR inkotanyi  bashingiye kuri byinshi yabagejejeho.

“Ushaka kudukoma imbere akatubuza amajyambere n’umutekano, ibyo turabikemura vuba na bwangu!” Nyakubahwa Paul Kagame

Ibyago u Rwanda rwagize, ni uko twagize abayobozi b’abapumbafu! Nyakubahwa Paul Kagame