Huye: Urubyiruko rurasabwa gushyiramo imbaraga mu kumenya amateka yaranze u Rwanda

Mu karere ka Huye ubwo habaga   umuhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo cyo   kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda,  urubyiruko rwagiriwe inama ndetse rusabwa na bimwe mu byo rugomba gukora kugira ngo ubumwe ndetse n’amahoro bikomeze kuganza mu muryango nyarwanda.

Ni nyuma yo kunamira no guha icyubahiro imibiri y’Abatutsi  bishwe muri jenoside, bashyinguye mu rwibutso rwa Ngoma.

Ni umuhango  witabiriwe n’ingeri zitandukanye, harimo inzego z’umutekano, abaturage, ndetse n’abahagarariye amadini n’amatorero, ibiganiro bikaba byabereye muri kaminuza yigenga (PIASS) iri ku i Taba mu karere ka Huye, aho ibiganiro byagarutse cyane ku rubyiruko ruvugwa ko rusa n’ururangaye, aho usanga rutabyaza  umusaruro amahirwe  rufite aka kanya, ko bagomba kumenya ko mu myaka yashize hari abavukijwe kwiga, kandi babikeneye.

Umwe mu baturage yagize ati” urubyiruko rurasa n’ururangaye, barabona bameze neza ubu, ntibamenye ko hari amateka y’itotezwa, ntibazi ko abantu bigeze kubuzwa kwiga, nta kintu na kimwe bitayeho. Rero nibo bakwiye gukanguka igihugu ni icyabo mu minsi irimbere, bagomba kumenya ko ejo hari ibyo bagomba kuzabazwa, bagomba kumenya amateka yaranze igihugu cyacu, icyo batazi bagasobanuza, bakamenya uko ibintu byari bimeze kera”.

Francis Wasiwa, ni umunyeshuri uhagarariye abandi muri kaminuza ya PIASS,  nawe yavuze ko abona urubyiruko rudafite inyota yo kumenya amateka  yaranze igihugu cyacu, aho usanga ngo iyo hari ibiganiro bisa nibyo, babihungira kure.

Yagize ati” Abanyeshuri iyo bigeze mu bihe by’ibiganiro, usanga barwana n’abasecurite badashaka kujya kubyumva, ukabona n’ibintu bitangaje, bitagakwiye kubaho, rero nk’urubyiruko ni ngombwa ko  dushyiramo imbaraga kugira ngo tumenye amateka y’igihugu cyacu”.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Huye, Siboyintore Théodate, yavuze  ko  ahanini impamvu urubyiruko rutazi amateka, ari uko ababyeyi babo batabicaza ngo bababwize ukuri ku byabaye, rero bagomba kubabwiza ukuri kugira ngo bamenye imvo n’imvano yayo.

Yagize ati” Tutagize urubyiruko rwubakitse neza, igihugu cyacu ntaho cyaba gihagaze imbere, amateka nk’ayo asharira akenshi usanga ababyeyi batinya kuyabwira abana babo, icyo natanga nk’inama ni ukubwiza ukuri abana kugira ngo bamenye aho bahera bubaka igihugu cy’ejo hazaza”.

Musenyeri Filipo Rukamba Umushumba wa Diyosezi ya Butare, nawe yavuze ko abana bakiri bato bagomba kwigishwa ikiza, ko bagomba kumenya ko iyo abantu babaye babi n’u Rwanda ruba rubi.

Yagize ati” Aya mateka yabaye ni ukuyabwira abana bato, ni ngombwa kumvisha abana ko nta bwoko bubi bubaho, ahasigaye abo bana bakabana n’abandi nta rwikekwe, kuko dufite ibintu byinshi biduhuza nk’abanyarwanda”.

Aba bayobozi bifatanyije n’abatuye mu mudugudu wa Taba, akagari ka Butare mu biganiro byabereye muri kaminuza ya PIASS.

Related posts

Gakenke: Ibyo utamenye ku musoro w’ umubiri wasonerwaga umuntu wese utaramera ubwoya bwo ku myanya y’ ibanga, uwawusoze agahabwa icyangombwa

Abarimo urubyiruko n’abandi bishimiye ibyo Inteko y’umuco yabakoreye

Biteye isoni bikanashengura umutima kuba tukirwana no gusobanura ukuri kw’amateka yacu_ Madamu Jeannette Kagame