Muri Rayon Sports inkuba ebyiri zahindiye mu gicu kimwe, Umunyamabanga ahitamo kuberereka?

Namenye Patrick wari Umunyamabanga Mukuru w’Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusezera kuri izi nshingano yari amazemo imyaka ibiri, mu gihe Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere n’Umutungo, Nkubana Adrien wari wasezeye we yayigarutsemo.

Amakuru yizewe agera kuri KGLNEWS yemeza ko kuri uyu wa Mbere habaye inama yahuje Perezida Uwayezu Jean Fidèle, Namenye na Nkubana Adrien basasa inzobe y’ibibazo by’ubwumvikane buke bwavugwaga hagati y’aba bombi ndetse basabwa kwerekana ibizibiti mu byo buri umwe yashinjaga undi.

Byarangiye Umunyamabanga Namenye Patrick afashe icyemezo cyo kuva muri iyi kipe yari amazemo imyaka isaga 5 bituma Nkubana Adrien we uyimazemo irenga 15 agaruka mu nshingano ze.

Icyakora amakuru avuga ko Namenye adahita areka inahingano ako kanya. Uyu yamaze kumenyesha Perezida wa Rayon Sports ko nyuma y’minsi 30 iri imbere [taliki ya 1 Ukwakira] atazaba akiri umukozi w’iyi kipe.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele abifashijwemo n’Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere n’Umutungo, DAF, Nkubana Adrien na we weguye ariko akaza kwisubiraho bagerageje kwinginga Namenye Patrick ngo yisubireho kuri iki cyemezo ariko arabananira.

Namenye wagizwe Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports muri Nzeri 2022 yari asanzwe ashinzwe ubucuruzi n’imishinga yunguka muri iyi kipe, yamaze kubona akandi kazi ndetse ari ko agiye kwerekezamo.

Ni Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu taliki 05 Nzeri 2024 kuri Stade Régionale y’i Nyanza, igomba gusubira ku ivuko mu cyiswe “Gikundiro ku Ivuko” aho izakina na Mukura VS mu kwizihiza imyaka 125 ishize Umwami Yuhi V Musinga agize Nyanza umurwa w’u Rwanda.

Namenye Patrick wamaze kwegura!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda