Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC yashyize hanze ibiciro by’amatike yo ku mukino wa CAF Champions League uzayihuza na FC Pyramids yo mu gihugu cya Misiri, aho ihenze iri kugura ibihumbi 900 by’Amafaranga y’u Rwanda, mu gihe iya make ari ibihumbi 2.
Ni umukino ubanza mu ijonjora rya Kabiri rya CAF Champions League uteganyijwe gukinwa ku wa Gatanu taliki 13 Nzeri 2024 muri Stade Nationale, Amahoro i Remera mu Mujyi wa Kigali.
Aya matike agaragara ku ikoranabuhanga hifashishijwe kode ya *939# ugakurikiza amabwiriza, yerekana ko aya matike ari byiciro bitandatu[6], aho ihenze iri kugura ibihumbi 900 by’Amafaranga y’u Rwanda, mu gihe iya make ari ibihumbi 2.
Icyiciro cya mbere ni imyanya y’ikirenga yiswe “Executive Box”, itike yaho yashyizwe ku giciro kimwe n’icyo ku mukino “Gitinyiro” yatsinzemo Azam FC ibitego 2-1, kuko kuharebera uyu mukino bisaba kwishyura miliyoni iburaho ibihumbi 100 byonyine; ibisobanuye ko igura 900,000 Rwf.
Ikindi cyiciro ni “Executive Seat”, ikaba imyanya yungije iyi yo hejuru yo yashyizwe ku bihumbi 100 by’Amafaranga y’u Rwanda.
Ni mu gihe imyanya y’icyubahiro ya VVIP muri Stade Amahoro yashyizwe ku bihumbi 30, VIP biba ibihumbi 10 by’Amafaranga y’u Rwanda.
Ahicara abantu benshi mu gice cyo hasi hari kugura Amafaranga 2,000, naho imyanya yo ku gice cyo hejuru cya Stade Amahoro itike yaho iri kugura ibihumbi 2 by’Amafaranga y’u Rwanda.
Taliki 12 Nzeri uzaba ataragura itike, azasang zazamuriwe ibiciro, nk’uko Ubuyobozi bwa APR FC bubitangaza.
Uyu mukino ubanza uteganyijwe i Kigali, aho Nyamukandagira [Mu Kibuga Kikarasa Imitutu] izaba yakiriye FC Pyramids bafitanye inzika kubera kuyisezerera iyinyagiye mu mwaka washize, mu mukino kuri iyi nshuro uzabera kuri Stade Nationale Amahoro ku wa Gatanu Taliki 13 Nzeri 2024 kuva saa Kumi n’Ebyiri [18h00] ku isahayo mu Rwanda.