Samuel Guellete yatangaje ko abitse urufunguzo rwo gutsinda Libye, yongera kugaragaza ishema atewe n’Amavubi

Samuel Guellete wizeye ko Amavubi adwinga Libye!

Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, na RAAL La Louvière ibarizwa mu Cyiciro cya Kabiri mu Bubiligi, Maria Guellette Samuel Léopold yatangaje ko yizeye neza ko u Rwanda ruzakura amanota kuri Libye, yongera gushimangira ko atewe ishema no gukinira Ikipe y’Igihugu, Amavubi.

Ni ibikubiye mu butumwa yatanze nyuma y’umunsi wa kabiri w’imyitozo y’Amavubi muri Libye, ukaba umwitozo we wa mbere kuri iyi nshuro we na mugenzi we Maxime Wenssens, ku mugoroba wo kuri uyu Mbere taliki 02 Nzeri 2024 mu murwa mukuru, Tripoli.

Uyu mukinnyi w’imyaka 24 y’amavuko, yatangiye aganira uko urugendo rwagenze n’uko yasanze bagenzi be muri rusange.

Ati “Ni urugendo rurerure birumvikana umunaniro ariko udakabije nawo ntiwabura, gusa twagombaga gutegerereza Maxime ku kibuga cy’indege ijoro ryose nta kibazo dufite, ndetse byose byagenze neza ubu tumeze.”

Ku buryo yabonye bagenzi be yagize ati “Yego harimo impinduka ariko nkeya kuko igice kinini cy’abagize ikipe kiracyari cya kindi ndetse turacyafite undi munsi nibura dutegereje abandi bakinnyi bazaza Ejo. Nishimiye kongera kwisanga mu bandi, Ikipe imeze neza muri rusange, bafite inyota y’ibyo baharanira, ndetse bari gukora neza mu rwego rwo kwitegura neza umukino.”

Uyu mukinnyi ukinira Royal Association Athlétique Louviéroise La Louvière izwi nka RAAL La Louvière ibarizwa mu Cyiciro cya Kabiri mu Bubiligi, yavuze kandi ko we na bagenzi be bafite umukoro wo gukomeza kwitwara neza, ahamya ko bafite amakuru kuri Libye azabafasha kuyikuraho amanota.

Ati “Ni ihiganwa rishya bivuze ko risaba gutangira neza, tugakina umukino mwiza, tukagerageza gukora ibishoboka byose kugira ngo dutangire neza. Tuzi ko umukino ushize umusaruro wabaye mwiza ubwo rero ni ukugerageza gukomerezaho hamwe n’amahame y’umutoza tugatangira neza iri jonjora ry’Igikombe cya Afurika.

Ntekereza ko iyi ari inshuro ya mbere ngiye guhura n’ikipe yo mu Barabu uretse ko nzi uko bakina, mfitemo n’inshuti z’Abarabu ndetse no mu Bubiligi mpura nabo; ibisonanuye ko nzi uburyo bw’imikinire bwabo kandi no mu ikipe tukaba dufitemo abakinnyi bakina muri Maroc na za Tunisie bazi uko bakina. Nubwo ari ubwa mbere ngiye gukina n’ikipe y’igihugu ya hariya, ariko twiteguye neza kuko tuzi uko Ikipe ikina, rero nta mpungenge dufite.”

Ku butumwa n’uko yiteguye, Maria Guellette Samuel Léopold yemeza ko “Ku giti cyange meze neza kandi nditeguye. Hasigaye kudadira utuntu twa nyuma gusa nko kuba mfite imbaraga z’umubiri nyuma yo kuruhuka neza iby’urugendo ubundi nkajya mu kibuga. Navuga ko ari indi nshuro kandi ntewe ishema no kurwanirira Ikipe mu mwambaro w’Igihugu, nizeye ko muzadushyigikira na mbere yo kugaruka gukinira mu rugo, mu byukuri binteye ishema.”

Ni Guellette Samuel Léopold, wigeze gukinira Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 ubwo yasezererwaga na Zambia mu guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika cyabereye muri Niger muri 2019.

Umukino uzahuza Amavubi na Libye uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu taliki 4 Nzeri 2024, ku kibuga cya ‘June 11 Stadium’, bamara kuwukina bagahita bagaruka i Kigali aho bazakirira Nigeria ku mukino w’umunsi wa kabiri wo mu matsinda uteganyijwe taliki ya 10 Nzeri 2024 muri Stade Nationale Amahoro.

Samuel Guellete wizeye ko Amavubi adwinga Libye!
Umunyezamu Maxime wakoze imyitozo ye ya mbere!
Samuel Guellete yakoranye na bagenzi be!

Related posts

Fiston Mayele yambuye APR FC umugati, imibare yerekeza mu matsinda izamo ibihekane [AMAFOTO]

Ibyo APR FC ikwiriye kwirinda kuri FC Pyramids

Rayon Sports irahekwa na nde nyuma y’uko Jean Fidèle ayishyize hasi habura ukwezi kumwe ngo ibatizwe?